Umwenda wa mitiweri watumye abakozi b’ibitaro badahembwa

Abakozi b’bitaro bya Kabutare bageze tariki 21/9/2015 batarabona umushahara w’ukwezi kwa munani kubera imyenda mituweri ibarimo isaga miriyoni 300.

Kuwa gatanu tariki ya 11 Nzeri 2015, ni bwo ubuyobozi bw’ibi bitaro bya Kabutare bwamanitse itangazo rimenyesha abahakora ko butarabona ubushobozi bwo kubishyura imishahara y’ukwa munani.

Impamvu y’ibyo ni uko ngo kuva mu Kuboza 2014 MUSA (mituweri) itarabishyura kandi ari yo ifite hafi 90% by’amafaranga akoreshwa n’ibi bitaro.

Ubusanzwe hari amafaranga Minisiteri y’ubuzima igenera amavuriro, hakaba ariko n’ayo amavuriro ubwayo yongeraho, avuye mu yo baba binjije, aya yose agakoreshwa mu kugura imiti, guhemba abakozi no gukora indi mirimo inyuranye ituma amavuriro abasha gukora.

Ibitaro bya Kabutare urebye byivurizwaho n’abafite ubwishingizi bwa mituriweri gusa, cyangwa abadafite ubwishingizi ahanini banatoroka ibitaro batishyuye.

Abafite ubundi bwishingizi nka RAMA na mituweri ya kaminuza cyangwa ubundi bwishingizi, iyo barwaye bahita bajya kwivuriza kuri CHUB batarindiriye koherezwayo n’ibitaro bya Kabutare nk’uko bigenda ku bakoresha mituweri.

Ibitaro bya Kabutare rero ngo nta bundi buryo bishobora kwinjiza amafaranga yakunganira aya mituweri.

Kutishyura kwa MUSA kwanatumye bananirwa kugura imiti ihagije

Uretse imishahara, nta n’imiti ihagije ibi bitaro bifite, kuko ngo hagurwa iy’ingenzi gusa nk’iyifashishwa n’abaganga bari kuvura.

Ibi bituma abivuriza kuri mituweri batabona imiti, abandi bakayibona ibahenze rimwe na rimwe ab’abakene ntibabashe kuyigura kuko biba bisaba kujya kwigurira muri farumasi.

Umukecuru ufata imiti y’umuhungu we urwaye igicuri, bigaragara ko ari umukene cyane, yabwiye Kigalitoday ati “Imiti nshyira umwana wanjye numvise ngo igura ibihumbi 60 umuntu yirihiye. Ntayibonye kwa muganga nayihorera, biriya bihumbi sinabibona.”

Dr. Saleh Niyonzima, umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, avuga ko iki kibazo bakigejeje kuri minisiteri y’ubuzima, ikaba iri bugufi kukibonera igisubizo. Ati “hari icyizere ko uku kwezi kwarangira imishahara y’abakozi bacu yabonetse, bakazahemberwa rimwe amezi yombi.”

Igihe iki kibazo kidakemutse gishobora guhungabanya imitangire ya serivise muri ibi bitaro mu ngeri zose.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

gusa amakuru mfite ni uko Minisante yagerageje kwishyura bimwe mu birarane mutuelle ifitiye ibigo by’ubuvuzi ariko kabaye nk’agatonyanga mu nyanja. niyongera kubyishyura ibyocbirarane ibitaro n’ibigonderabuzima bimwe na bimwe bizava habi biri ubu. cyari igitekerezo

france yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

iki kibazo uko mbibona nakwisabira Minisiteri y’ubuzima kukicarira amazi atararenga inkombe kuko hari igihe kimwe izabyuka igasanga abaganga bataje ku kazi kubwra kubura imiti banandika. nawe se urareba ugasanga ngo ibitaro byabuze na serumu wabaza bati mutuelle ntiyishyura... ubwo bizagarukira hehe? nibatabare ibitaro by’i Rwanda bitazaba nka ya hopital ya Kinshasa tujya twumva ngo n’igitanda byagezecaho umurwayi akizanira. bayobozi b’urwego rw’ubuzima mutabare kuko Kabutare yo yavuze. ugeze mu bigo nderabuzima ho biri kuvuza ubuhuha... ese iyo ikigo kijyiwemo umwenda ukagera ku ri miliyoni mirongo ine mirongo itandatu mirongo irindwi(hari nibyo barimo plus de cent millions) koko mubona badakwiriye kugobokwa? nimubahembere basi abakozi kunabahuhiremo kuri fonctionnement naho ubundi bizaba nka ya hopital MAMA YEMO navuze haruguru aha. bayobozi tubaziho kwitanga no gukemura ibibazo bikomeye nimutabare turabinginze!!

france yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

wabaza ngo mbese andi mavuriro yahembye ryari?

Ukwezi gutaha se, bizagenda bite? Shinyiriza Muganga we?

Musabe yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

RSSB iraturyamishije kabisa twari tuzi ko ariyo izakemura ibibazo byo muri mutuweli none nayo ntihemba abakozi, ahubwo se minisiteri yo irabivugaho iki ko nimiti iraza kubura kubitaro byinshi mugihugu twebwe abaturage tukabigwamo kandi birirwa badusakuriza ngo dutange mituweli

junior yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

mituweli ko yavuguruwe ikaba itakinyura mu maboko yabenshi noneho yaba yarariwe nanone se?

pacifique yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

turashize pe!niba nta miti se ubwo abrwayi bavurwa niki!ministeri y ubuzima nitabare naho ubundi abanyarwanda barahitanwa nindwara

sylvain yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Muravuga Kabutare, Ntimuzi ibindi bigo bitarahemba abakozi babyo. Muze mutare amakuru muri REG, ishami ryayo ryitwa EDCL, imihogo yarakakaye kubera inyota. Umukozi aheruka agashahara tariki 25/7/2015. Ariko ngo ho biraterwa n’abakozi bashya bashoboye baje basimbura abasanzwe batari bashoboye.

Gakwavu yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

ikibazo ni rusange RSSByanze kwushyura iri kwakira gusa sinzi ibyayo pe aha kandi nirengagije ko nari nari India myebda myinshi mutuelle isanzwe ifitiye ibitato kuva kera guhembwa byo twatabyibagiwe

vicky yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

yewe yewe leta nitabare naho ubundi ubuzima bw’abanyarwanda burahazaharira

Mado yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Birababaje! Abo baganga se disi! Nukuntu Butare kuyibamo bihenze babayeho bate? Leta nitabare

aly yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Birababaje! Abo baganga se disi! Nukuntu Butare kuyibamo bihenze babayeho bate? Leta nitabare

aly yanditse ku itariki ya: 22-09-2015  →  Musubize

Muraho neza!Ahubwo Kabutare Hospital nuko ariyo ibanje:Iki kibazo kiri mu mavuriro yose:Ibigo Nderabuzima byo byarapfuye burundu nubwo tutibagiwe n’ibitaro kuva mutuelle bayiriha amafaranga 1000 kugeza uyu munsi wa none hari amadeni menshi mutuelle zibereyemo ibitaro n’ibigo nderabuzima.
Murakoze

Mabano yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka