Umwe mu bari bashinzwe umutungo wa FDLR yatahukanye n’umuryango
Rwamakuru wari ushinzwe umutungo wa FDLR muri Kivu y’Amajyepfo yasanze umutekano w’u Rwanda uruta kure ubutunzi bwa FDLR yari ashinzwe.
Sous Lieutenant Rwamakuba Jean Pierre wari ushinzwe ibiro bya kane (J4) mu mutwe wa FDLR muri Kivu y’Amajyepfo, ubu akaba yaratashye mu Rwanda avuga ko yishimira kuba mu Rwanda aho aryama agasinzira bitandukanye no muri FDLR amasasu yahoraga amunyura hejuru.

Ari kumwe n’umufasha we mu mahugurwa afasha abitandukanyije na FDLR gusubira mu buzima busanzwe no kugaragarizwa amahirwe yibyo bakora mu kwiteza imbere tariki ya 30 Ukwakira 2015, Rwamakuba avuga ko mu Rwanda ari heza kandi n’abo yahasanze yishimiye uburyo babanye.
Ati“Nari mu biro bya kane muri FDLR, ariko n’ubwo nari umuyobozi, ubuzima bwari bugoye duhora twiruka mu masasu n’intambara zidashira.’
Ubu aho nagereye mu Rwanda ndaryama ngasinzira ngakorera abana nkumva ndanezere. None ndimo kwigishwa gukora imishinga izamfasha gutunga umuryango wanjye.”
Rwamakuba avuga ko n’ubwo yari ashinzwe umutungo muri FDLR ntacyo byamugejejeho uretse kuvunikira ubusa no guhora mu ntambara zidashira ntacyo ateganya.

Umufasha wa Rwamakuba, Nyirahabufite Emerance avuga ko amezi arindwi amaze mu Rwanda avuye mu mashyamba ya Kongo yishimira uburyo abayeho mu Rwanda bitandukanye n’ubuzima bari basanzwemo bwo guhora biruka mu mashyamba no guhora abantu bicwa n’intambara.
Abarwanyi ba FDLR barangije ikiciro cy’amahugurwa 54 hamwe n’abafasha babo mu turere twa Rutsiro, Nyabihu na Rubavu bari mu mahugurwa y’iminsi itanu abafasha kwinjira mu buzima busanzwe berekwa amahirwe y’ibyo bakora mu kwiteza imbere.
Gatete Patrick umukozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaza intwaro, avuga ko amahugurwa aba agamije gufasha abagore b’abarwanyi kumenya byinshi bajyanye na gahunda za leta y’u Rwanda abarwanyi baba baramenyeye Mutobo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nkuru ni very poor cyane no depth.nyihaye 1/10
Iyi nkuru ntabwo yuzuye. Yagombaga kwibanda ku bijyanye n’umutungo yacungaga. Ukomoka he? Ugizwe ni ibiki? Ukoreshwa iki? Ungana ute? Hahembwa bande? Iyi nkuru itandukanye ni yo duherutse gusoma irambuye kuwatubwiye ibijyanye n’umubare nyakuri w’ abarwanyi ba FDRL.