Umwe mu baregwa gukorana na FDLR yashyize mu majwi Gov. Bosenibamwe (Updated)

Ubwo abantu 14 bashinjwa gukorana na FDLR mu Ntara y’Amajyaruguru batangiraga kwiregura kuwa 11/12/2014, umwe muri bo wemera ibyaha byose ashinjwa, yavuze ko imigambi yakoraga yari ayiziranyeho n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aime.

Imodoka ebyiri z’abacungagereza imwe imbere indi inyuma na tagisi itwayeabakekwaho gukorana na FDLR hagatizasesekaye muri Sitade Ubworoherane saa tatu n’iminota 36. Abaregwa bose basohotse mu modoka bambaye imyambaro y’iroza iranga imfungwa n’amapingu ku maboko.

Nyuma y’iminota 10 gusa, abacamanza batatu bagize inteko y’iburanisha mu myambaro y’umukara n’umweru bafasheibyicaro byabobatangira kuburanishaurwo rubanza rwitabiriwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi.

Umushinjacyaha muri uru rubanza, Me Kayisire Jean Pierreyafashe amasaha abiri n’igice avuga ibyaha buri wese ashinjwa n’uko yabikoze, ndetse anagaragaza ibimenyetso ubushinjacyaha byakusanyije mu bihe bitandukanye birimo intwaro za gisirikare zafashwe, ubutumwa bwo kuri interineti (e-mail), amafoto n’ibindi.

Nk’uko ubucamanza bubitangaza, abari muri uru rubanza 14baregwa ibyaha bitandatu ari byo icyaha cy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cyo gukorana n’umutwe w’iterabwoba, icyaha cy’ubwicanyi, icyaha cyo gukomeretsa ku bushake, icyaha cyo kwinjiza intwaro mu gihugu no kuzitunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umushinjacyaha yavuze ko Nsengiyumva Jotham n’abafatanyacyaha be bagambye ibitero bitatu byahitanye umupolisi witwa CIP Mucyurabuhoro Clement na Ganza Rita wari ufite umwaka n’igice, abandi barakomereka.

Abashinjwa gukorana na FDLR baraburanira muri stade i Musanze. Nsengiyumva Jotham ari ahahera iburyo.
Abashinjwa gukorana na FDLR baraburanira muri stade i Musanze. Nsengiyumva Jotham ari ahahera iburyo.

Ibi bitero byo guhungabanya umutekano byabaye mu mpera z’umwaka wa 2013 no mu Ntangiriro za 2014, igitero cya mbere cyahitanye umupolisi, icya kabiri cyatewe ku rugo rw’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze cyaguyemo umwana yareraga,icya gatatu hatewe gerenade ku Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze, abantu bahitaga barakomereka.

Umusirikare wa FDLR ashinja Guverineri Bosenibamwe

Mu kwiregura, Nsengiyumva Jotham ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri uwo mugambi yemeye ibyaha ashinjwa anagaragaza ko yakoranaga na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana mu nyungu zabo.

Nsengiyumva ariko nta bimenyetso bifatika atanga uretse kuvuga ko yakoranaga inama na Guverineri Bosenibamwe mu modoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve berekeza i Kigali bacura umugambi wo kwicaUmuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifride. Ngo Guverineri Bosenibamwe yari afite ubwoba bw’uko umwanya we wafatwa na Mpembyemungu.

Agira ati “Nyakwigendera executifyaje kumbwira ko hari icyo namufasha …nyuma yaje kumpuza na Guverineri Bosenibamwe duhuriye kuri Sitasiyo Discentre yaje ari mu modoka ya gitifu yicaye ku ntebe y’inyuma executif atwaye imodoka aho nari kumwe na Habimana Sadiki”.

Akomeza agira ati “Twahavuye twerekeza i Kigali nari nicaye inyuma ndi kumwe na Guverineri Bosenibamwe Aime, we yambwiye ko afite impungenge z’uko mayor wa Musanze Mpembyemungu yashoboraga kumusimbura ku mwanya w’ubuguverineri yanyemereye miliyoni 10, ambwira ko namufasha muri iyo operation”.

Nyuma y’urupfurwa Mpembyemungu, Nsengimana yari kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Ngo yari amaze guhabwa miliyoni 2.7. Ibihumbi 700 yabihawe na Nsengimana, ngo miliyoni ebyiri azihabwa na Guverineri Bosenibamwe ubwe.

Abashinjwa gukorana na FDLR baburaniye muri stade i Musanze.
Abashinjwa gukorana na FDLR baburaniye muri stade i Musanze.

Inteko y’abacamanza bayobowe na Me Nsengiyumva Emmanuel yamuhase ibibazo byibanze gusobanura uko intwaro yahawe na FDLR zakoreshejwe mu migambi y’abandi bantu. Mu gusubiza byaranzwe no kwivuruza yavuze ko yashituwe n’amafaranga menshi bari bamwemereye.

Abaturage bavuga iki?

Umuturage wo mu Karere ka Musanze witwa Turatsinze Bonaventure ati “Ntibyanshimishije kumva umuyobozi wacu bamubeshyera kandi ubona ari inyangamugayo ariko nawe aramutse abirimo ntabwo byaba ari ibintu byiza.”

Aba baturage bashimye ko uru rubanza rwaburanishije mu ruhame, ngo byatumye benshi babasha kurukurikirana kugira ngo babikuremo isomo ntihazagire n’undi utinyuka gukorana n’umwanzi w’igihugu.

Ku munsi wa mbere w’uru rubanza, abari mu rubanza batandatu babashije kumvwa uretse Tuyishimire Eliyavani uburana ahakana abandi bose bemera ibyaha ariko bahakana gukorana n’umutwe wa FDLR.

Uru rubanza rwasubitswe rukaza gusubukurwa kuwa gatanu tariki ya 12/12/2014 guhera saa mbiri za mugitondo aho biteganyijwe ko abandi umunani baregwa bazahabwa umwanya wo kwiregura ku byo baregwa.

NSHIMIYIMNANA Leonard

Ibitekerezo   ( 7 )

mureke turekere ubugenzacyaha bukore umurimo wabwo,nibwo bwonyine buzaduha ukuri.

Damien yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

mwica urubanza kuko nta perereza rirakorwa kandi mwese ntanumwe waruhari

phiphi yanditse ku itariki ya: 12-12-2014  →  Musubize

Umuyobozi wacu nimfura,akunda u rwanda n,abanyarwanda ,aya ni amayere FDRL ikomeje gukoresha ngo dusubiranemo maze ibone uko igera kumugambi wayo w,itera bwoba.GOVERNOR Komeza ukorere urwakubyaye wowe na Paul wacu tubari inyuma.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Uragatsindwa na nyagasani, urabona ngo urabeshyera umuziranenge! Imana ikuturinde rwose

Kalisa yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ahubwo uyu Jotham ni FDRL yo mu rwego rwo hejuru. Ibi avuga biragaragaramo umugambi mubisha wa FDLR wo guteranya abanyarwanda. Bosenibamwe baramubeshyera , ahubwo babonye akunda igihugu none barashaka kumuteranya n’abanyarwanda no kumuca intege. Turabamaganye

Karangwa Evariste yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Nsengimana akwiye gukurikiranwaho gusebanya no kubeshyera umuyobozi w’itara kuko ibyo avuga ko yakoranaga nawe nta bimenyetso bifatika atanga.

sezisoni yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

UYu muntu ni inteshamutwe gusa kuko kuvuga ibi ni ugushaka guteza urujijo mu baturage,ikimenyimenyi ni uko nta bimenyetso agaragaza,naho kuvuga ko bajyanye mu modoka y’umuyobozi w’umurenge ni amatakirangoyi

rugenera yanditse ku itariki ya: 11-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka