Umwarimu usaba kwimurirwa ahandi agomba kuba amaze imyaka itatu aho yoherejwe-MINEDUC
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC iratangaza ko kugira ngo umwarimu yemererwe kwimurirwa ahandi, nibura agomba kuba amaze imyaka itatu akorera aho yasabye kwigisha, cyangwa aho yoherejwe mu rwego rwo kwirinda guhungabanya uburyo abarimu bashyirwa mu myanya.
Ibi byatangajwe mu gihe abarimu benshi bagaragaza ko iyo basabye kwimurirwa ahandi cyangwa guhinduranya imyanya hemererwa bamwe abandi bagasigara, bikagira ingaruka mbi ku miryango yabo baba bashaka kujya kwegera cyangwa gukemura ibibazo bagira.
Minisitri y’Uburezi itangaza ko kubera ko n’ubwo bimeze gutyo, buri mwarimu wasabye kwimurirwa ahandi cyangwa kugurana ikigo atazemererwa bitewe n’uko aho yasabye kwimukira nta myanya ihari cyangwa aho asaba kuva habuze umusimbura.
Amabiwriza ya MINEDUC avuga ko umwarimu yemererwa kwimurirwa ahandi bitewe n’ibyo agomba gukemura mu muryango, cyangwa izindi mpamvu zihariye, kandi byakomeje gukorwa gusa bikaba biri gukorerwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Minisiriti w’uburezi Twagirayezu Gaspard avuga ko atari ngombwa ko buri mwarimu wese akora aho atuye, kuko n’ubwo buri Munyarwanda yemerewe gukorera aho ashaka, kugira ngo umwarimu ashyirwe mu mwanya n’ubundi aba yahisemo mbere y’uko ahoherezwa.
Agira ati, “ N’ubundi umwarimu tumwohereza gukorera ahantu runaka kubera ko ari ho yasabye, niyo mapamvu twifuza ko nibura umwarimu wasabye kwigisha ahantu runaka asaba kuhava hashize imyaka iatatu, kuko n’ubundi imibare ntishobora kudukundira kuko hari nk’aho abarimu babarirwa hafi 400 basabye ko bimuka mu Karere runaka, ariko basaba kujya mu Karere gafite imyanya 10 gusa urumva ko bitashoboka”.
“Hari n’aho twasanze hari Akarere kifujwe kujyaho abarimu hafi ya bose basaba ariko ntaho bigaragara ko aho bashaka kujya hari abahavuye basimburwa, ibyo rero biratuma buri mwarimu wasabye kwimurwa bitamukundira”.
Ku kijyanye no kuba hari abarimu basaba ko nibura umwarimu wigisha kure mu cyaro kure y’umuryango we, yashyirirwaho agahimbazamushyi kiyongereyeho nk’uko byagaragaye muri Minisiteri y’Ubuzima, Minisitiri w’Uburezi avuga ko byazasuzumwa uko ahandi byakozwe niba byanashoboka muri MINEDUC.
Ubusanzwe umwarimu yemererwaga kwimukira ahandi cyangwa kugurana umwanya, igihe nibura amaze umwaka umwe w’igerageza aho yoherejwe, akaba yasaba mu mwaka ukurikiyeho, cyakora byari bisigaye bigoranye kubera ko abarimu bamwe basaba kwimuka kandi ntabo basize ku bigo babasimbura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|