Umwarimu arashimira abamufashije kwivuza Kanseri

Mukagatsinzi Charlott, Umwarimukazi muri TTC Matimba, arashimira Akarere ka Nyagatare n’abandi bamufashije kujya mu Buhinde kwivuza Kanseri.

Mukagatsinzi Charlotte yigisha mu shuri ritegura abarimu rya TTC Matimba mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare.

Arashimira buri wese wagize uruhare ngo ashobore kwivuza Kanseri.
Arashimira buri wese wagize uruhare ngo ashobore kwivuza Kanseri.

Ngo yamenye ko arwaye Kanseri umwaka wa 2015 ugitangira ahita atangira kwivuriza mu bitaro bya Butaro.

Yaje gukurwaho ibere rimwe ryari rifite uburwayi ariko agirwa inama n’abaganga kujya kwivuriza mu Buhinde kugira ngo hakumirwe ko indwara yakwira umubiri wose.

Avuga ko akibibwirwa yari ategereje urupfu gusa kuko nta bushobozi yari afite bwabona miliyoni 7,5 yasabwaga.

Ikigo yigishaho ngo cyamufashije kumenyekanisha ikibazo cye mu karere, hatangira gushakishwa inkunga yo kumuvuza.

Ati “ Mu gihe nta cyizere cyo kwivuza nari ngifite umuyobozi w’ikigo yambwiye ko ikibazo yakigejeje mu karere kandi bemeye kumfasha kwivuza. Akibimbwira numvaga bitazashoboka rwose.”

Abahindekazi na bo bamwakiranye urugwiro.
Abahindekazi na bo bamwakiranye urugwiro.

Mukagatsinzi Charlotte ngo umuryango we wabashije gukusanya amafaranga miliyoni 3, urubuga nkoranyambaga rwa Wattsapp rw’abo biganye muri KIE rumuha miliyoni imwe n’igice.

Akarere ka Nyagatare ngo kahise kamwizeza kumutera inkunga ndetse ngo mu gihe yiteguraga kugenda kamwoherereza miliyoni 3.

Agira ati “ Ndashimira Akarere ka Nyagatare n’abayobozi bako ba mbere kuko baramfashije bikomeye, Imana ibahe umugisha. Ubuzima ni bo mbukesha, iyo batabaho nkeka ko mba ntakiriho.”

Mukagatsinzi Charlotte ngo yagiye mu Bitaro bya Appolo byo muri Leta ya Chennai bivura Kanseri tariki 24 Ukwakira 2015 amarayo amezi abiri.

Ubu yasubiye mu kazi kandi ngo yumva imbaraga zigaruka ku buryo abasha gukora akazi ke uko bikwiye.

Ashimira buri wese wagize uruhare kugira ngo yivuze cyane cyane Akarere ka Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I Vividly remember what almight father had done to make a change in her bios process .it it is of a great pleasure to our fellow teacher.

NDAYAMBAJE JEAN D’AMOUR yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

imana ishimwe kabisa kuva mwarimu wanjye yarakize

kwizera robert yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka