Umuzungu amaze kuzenguruka ibihugu 14 by’Afurika n’igare none ageze mu Rwanda

Umuzungu witwa Wolfgang ukomoka mu gihugu cy’u Budage arimo kuzenguruka u Rwanda n’igare, akaba ari igihugu cya 14 agezemo muri Afurika ngo afite gahunda yo kuzazenguruka ibihugu byose by’Afurika.

Uyu mugabo w’imyaka 48 ugaragara ko ananiwe ku maso ubwo yarageze mu Karere ka Gakenke ngo byamutwaye ibyumweru bine kugira ngo azenguruke u Rwanda n’igare rye.

Wolfgang yahagurutse i Kigali, afata umuhanda wa Muhanga yerekeza mu Karere ka Karongi azamuka ku izunzu rya Kongo-Nil (Crete Congo Nil) agera mu Karere ka Rubavu areba ibyiza bitatse u Rwanda.

Urugendo rwe yarukomeje yerekeza i Kigali. Avuga ko kuba byarafashe igihe kirekire ari uko agenda ibirometero nka 10 cyangwa 20 akaruhuka kuko yirinda kwinaniza cyane.

Wolfgang amaze kuzenguruka ibihugu 14 by'Afurika ku igare. Aha yari ageze ku karere ka Gakenke.
Wolfgang amaze kuzenguruka ibihugu 14 by’Afurika ku igare. Aha yari ageze ku karere ka Gakenke.

Uretse u Rwanda, ngo yazengurutse Tanzaniya, Uganda, Kenya, Malawi, Zambiya, Zimbabwe, Namibiya, Kameruni, Ghana, Senegal, Guineya Bissau.

Yemeza ko igihugu cy’u Rwanda gifite umwihariko w’uko hari umutekano usesuye, akaba yaranyongaga igare rye na nijoro nta kintu yikanga.

Ariko bitewe n’imiterere y’u Rwanda rugizwe n’imisozi miremire, ngo yagize ikibazo cyo kuzamuka imisozi bityo yagendaga ibirometero bike, akananirwa bikamusaba kuruhuka. Buri gihugu yagezemo ngo akora urugendo rutarenza ibyumweru bitandatu agasubira iwabo gufata ikiruhuko akazabona kugaruka.

Ku kibazo kijyanye n’icyo agamije mu kuzenguruka ibihugu byose by’Afurika, uyu muzungu wabwiye Kigali Today ko ashaka kumenya ibihugu byose by’Afurika gusa kuko akunda gutembera cyane.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

YOOOO NIBYIZA CYANE GUSA UMUTEKANO WIGIHUGU CYACU TURAWUKESHA PEREZIDA WACU WA REPUBULIKA Y’URWANDA NYAKUBAHWA POUL KAGAME UWOMUZUNGU NAKOMEREZAHO KAND AZABWIRE NABANDI IBYIZA BITATSURWANDA NABO BAZAZE NIKARIBU MURWANDA NAMAHORO.

Nkundimfura Gedeon yanditse ku itariki ya: 12-06-2021  →  Musubize

YOO umusaza wc turamwera%kd turamushyigkye kuko amahoro dufite niwe gs naho uwo muzungu nakomeze arebe ibyz by uRwanda rwagasabo

MSN JAMES yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka