Umuyobozi wa komine yo mu Bufaransa avuga ko hakwiye gushyirwa imbere ubufatanye n’ubucuti

Umuyobozi wa komine ya Dieulefit mu Bufaransa, madamu Christine Prietto, aratangaza ko kuba igihugu cye cyaratije umurindi abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 byaribikwiye kubera isomo amahanga.

Prietto avuga ko ibihugu bikwiye gukura isomo cyane mu byabaye mu Rwanda ari Ubufaransa n’u Rwanda kuko kuko ibihugu byombi bikeneranye mu rwego rwo gusubukura umubano ufitiye inyungu impande zombi.

Madamu Prietto yabitangaje nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenocide rwa Bisesero ku itariki ya 21/11/2011. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uruzinduko rwe mu Bisesero, umuyobozi wa komine ya Dieulefit yagize ati « Kugira ngo tubashe kumenya aho tugana, tugomba kubanza kumenya aho tuva. U Rwanda n’u Bufaransa tugomba gusangira amateka mabi ya Jenocide kugira ngo tubashe kubaka ejo hazaza heza».

Abashyitsi bunamiye abashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero banashyira indabo kumva zabo.

Prietto n’intumwa ayoboye bamaze icyumweru bari mu ruzinduko mu karere ka Karongi. Aka karere gafitanye umubano wihariye na komine ya Dieulefit yo mu Bufaransa kuva mu 2008.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, nawe wigeze kugirira uruzinduko muri komine ya Dieulefit mu mwaka wa 2010, yabwiye abashyitsi be ko kuba Abafaransa baragize uruhare mu guhekura u Rwanda bitavuze ko Ubufaransa bwose bugomba kubyitirirwa.

Kayumba Bernard yabwiye abashyitsi baturutse mu Bufaransa ati « Twabasabye kuza hano mu Bisesero ngo tubasobanurire ibyahabereye n’uruhare ingabo z’Ubufaransa zagize mugutsemba abatutsi bari bahahungiye. Turabasaba ngo mugende mutubere intumwa iwanyu mu Bufaransa, munasobanurire amahanga ukuri ku byabaye mu Rwanda. Amateka yacu natubere imbaraga zo guharanira gutera imbere.»

Umubano w’akarere ka Karongi na komine ya Dieulefit waharaniwe n’intumwa ya rubanda mu nteko ishingamategeko, Dr Ezechias Rwabuhihi, wabaye kandi akaniga mu Bufaransa.

Nyuma yaje kubona ko nta mpamvu Abafaransa bose bagombaga kwitirirwa ibyakozwe na Leta yabo.

Mu Bisesero ni hamwe mu haguye abatutsi benshi ubwo ingabo z’Abafaransa zari mu Rwanda mu 1994 mucyo zari zarise Zone Turquoise. Mu Bisesero hari harahungiye abatutsi bagera ku bihumbi 50 hanyuma ingabo z’Abafaransa zaharindaga ziza kubategeza interahamwe zibiraramo zica abarenga ibimbi 30.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka