Umuyobozi wa World Vision muri USA arashima ibikorwa by’abagenerwabikorwa bayo

Umuyobozi w’umuryango World Vision muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Stearns, aravuga ko yatangajwe n’iterambere abagenerwabikorwa b’uyu muryango mu karere ka Nyamagabe bamaze kugeraho.

Ibi Richard Stearns yabitangaje tariki 23/05/2013 ubwo yasozaga urugendo rw’iminsi ibiri mu karere ka Nyamagabe aho yasuraga imishinga n’ibikorwa bitandukanye biterwa inkunga n’umuryango World Vision.

Abagenerwabikorwa ba World Vision basuwe batangaje ko kuva batangira guterwa inkunga nayo ubuzima bwabo bahindutse, ubu bakaba barateye intambwe igaragara bagana ku iterambere.

Urugero ni abaturage bari bakennye bagafashwa guhinga mu buryo bwa kijyambere mu nzu zabugenewe zitwa green houses, umusaruro uvamo bakaba bagurisha bakabona amafaranga yo kwikenuza, ndetse nabo bakabasha kubona ifunguro ryuzuye, abana bagaca ukubiri n’imirire mibi.

Umuryango World Vision ngo watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’1994 ufasha mu kongera kubaka igihugu mu buryo butandukanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza mu mwaka w’2000, ubwo watangiye gufasha mu iterambere rirambye kuko u Rwanda rwari rumaze kwiyubaka nk’uko umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau abitangaza.

Umuyobozi w'umuryango World Vision muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Stearns.
Umuyobozi w’umuryango World Vision muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Stearns.

Ati: “Twatangiye gufasha mu buryo bw’iterambere rirambye, gukorana n’abaturage tubafasha kureba imbere bakibagirwa ibyabaye muri Jenoside. Dukorana nabo hagamijwe umusaruro urambye mu buzima bwabo, mu bijyanye n’imishinga ibyara inyungu, ubukungu, ubuzima, ubuhinzi, uburezi, muri make icyo twita iterambere rikomatanyije”.

Asoza uruzinduko yagiriraga mu karere ka Nyamagabe, Richard Stearns, umuyobozi wa World Vision muri USA ari nayo itera inkunga imishinga y’iterambere ya World Vision ikorera muri Nyamagabe, yavuze ko yatangajwe n’iterambere abagenerwabikorwa babo bagezeho cyane cyane mu birebana n’imishinga ibyara inyungu.

Ati: “Natangajwe n’iterambere aba baturage bagezeho cyane cyane mu bijyanye n’imishinga ibyara inyungu. Twabonye inzu zihingwamo za green houses, umugore wange yabonye koperative yorora inzuki, twasuye abana b’imfubyi 50 bakora ibintu bitandukanye mu ifarini kandi bakabona amafaranga. Abaterankunga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batera inkunga u Rwanda hagamijwe iterambere kandi twashimishijwe n’ibyo twabonye”.

Yongeyeho ko nagera iwabo azabwira abaterankunga ko inkunga batanze yabyaye umusaruro akaba yizera ko abatera inkunga imishinga yabo baziyongera.

Umuryango world Vision utera inkunga imishinga y’iterambere itandukanye mu karere nka Nyamagabe nk’ubuhinzi bukorerwa mu nzu zabugenewe, kwigisha urubyiruko imyuga no kurufasha gutangira kuyishyira mu bikorwa, kongerera ubushobozi abagore bafashwa kubaka uruganda rukora imigina y’ibihumyo, n’ibindi.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

WV yarakoze cyane kuko yaje turi mu bihe bikomeye idufasha kubyikuramo,ibi twabigezeho kubera ubuyobozi bufite ikerekezo cyo kwigira,bwatwunvishije ko inkunga zidahoraho ko hari igihe zizahagarara,niyompanvu twazikoresheje ibikorwa bizahoraho nibanagenda.

Desmond yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Abanyarwanda turashaka gucuka ku nkunga burundu niyo mpanvu izo tugenerwa ubungubu tuzibyaza ibikorwa birambye bizadufasha kuzisimbura. sinabura ariko gushima aba baterankunga kuko batumye tugera kuri byinsi

masengesho yanditse ku itariki ya: 24-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka