Umuyobozi wa UNMISS yasuye urwibutso rwa Gisozi

Umuyobozi w’umutwe w’ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS), Gen. Maj. Moses Obi ari kumwe n’umuyobozi w’abakozi muri uwo mutwe, Col. Charles Karamba, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa kane tariki 15/03/2012.

Bakigera ku rwibutso bagiye kwerekwa imwe mu mva z’urwo rwibutso bashyiraho indabo maze banunamira inzirakarengane zihashyinguwe.

Aba bayobozi bakuru muri UNMISS batemberejwe urwibutso basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside, mu gihe cya genocide ndetse n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Gen. Major Moses Obi yavuze ko ibyo abonye ari agahomamunwa kandi ko bibabaje cyane ku buryo yumva bigoye kubyakira. Yashimiye abahagaritse Jenoside anashimira cyane Leta y’u Rwanda idahwema gufasha abaturage bayo kugera ku iterambere nyuma y’ibihe nk’ibi bikomeye banyuzemo.

Umuyobozi wa UNMISS, Gen. Maj. Moses Obi asobanurirwa amateka y'u Rwanda
Umuyobozi wa UNMISS, Gen. Maj. Moses Obi asobanurirwa amateka y’u Rwanda

Yavuze ko buri muntu wese yari akwiye guhagurukira kurwanya ibintu nk’ibi ntibizongere ukundi ndetse anashimira cyane ingabo z’u Rwanda uburyo zitanga zibungabunga amahoro muri Sudani.

Aba basirikare bakuru ba UNMISS bari mu Rwanda mu ruzinduko bajemo mu mikino itandukanye ihuza ingabo zibungabunga amahoro mu muryango w’abibumbye (ONU) ibera mu Rwanda.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka