Umuyobozi wa UN Habitat ashima uburyo u Rwanda rwita ku miturire

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe imiturire ku isi (UN Habitat), Dr. Joan Clos, ashima uburyo u Rwanda rwita ku miturire ruteza imbere imijyi ifite isuku.

Mu kiganiro Dr. Clos yagiranye na Perezika Kagame, tariki 16/01/2012, yavuze ko u Rwanda rugaragara nk’igihugu gifite gahunda ihamye mu gutuza neza abaturage ndetse no gukora imijyi harwanywa iyimurwa rya hato na hato bava mu cyaro bajya mu mijyi. U Rwanda rwagiye rushinga imijyi itandukanye kandi yegereye abaturage bikabafasha kubona ibyangombwa bakeneye bitabasabye kwikusanyiriza mu mujyi.

Henshi ku isi haboneka ikibazo cy’iyimuka ry’abaturage benshi bava mu cyaro bajya mu mijyi, bigatuma bikurura ubushomero bitewe no kubura imirimo ijyanye n’ubumenyi bucyenewe.

Minisiteri w’ibikorwa remezo, Albert Nsengiyumva, avuga ko u Rwanda rufite gahunda yo gukomeza imijyi nka Musanze, Karongi, Nyagatare na Muhanga bikazatuma abaturage begerezwa ibyo bakeneye bitabaye ngombwa kuza gutura i Kigali.

Umuyobozi wa UN Habitat yemeje ko umuryango ayobora uzakomeza gushyigikira u Rwanda muri gahunda rwihaye kandi ashimira Perezida Kagame uburyo we na Leta ayoboye iteza imbere no kuba intangarugero mu gutunganya imijyi ndetse no kugira umujyi urangwa n’isuku.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka