Umuyobozi wa Transparency International yashimiye ubwitange bwa Polisi mu kurwanya ruswa
Ubwo umuyobozi w’ Umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa (Transparency International), Huguette Labelle, yasuraga Polisi y’ u Rwanda kuri uyu wa 17/02/2014, yashimwe ingamba Polisi y’ u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kurwanya no gukumira ruswa.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yasobanuriye uyu mushyitsi zimwe mu ngamba Polisi yashyizeho zo kurwanya ruswa, zirimo agashami gashinzwe by’ umwihariko kurwanya ruswa imbere muri Polisi, ikaba yaranashyizeho ikigo cya Polisi cyigisha abapolisi indangagaciro n’ imyitwarire iboneye.

Mu zindi ngamba zikomeye Polisi y’u Rwanda yafashe, harimo kutihanganira abapolisi bafatiwe mu cyaha cya ruswa, kuko umwaka ushize hari abagifatiwemo, bamwe bakaba barashyikirijwe inkiko, abandi bakaba barirukanywe muri Polisi y’u Rwanda; nk’uko IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye umuyobozi wa Transparency International.
Yanakomeje avuga ko mu zindi ngamba zashyizweho na Polisi, harimo n’ urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire y’abapolisi (Inspectorate). Polisi y’u Rwanda kandi ikorana n’ izindi nzego za Leta zirimo, ibiro by’ umuvunyi mukuru w’u Rwanda na Transperancy International Rwanda, mu rwego rwo kurushaho guhashya ruswa.
Huguette Labelle wari unaherekejwe n’umuyobozi wa Transperancy
International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yashimiye ubwitange bwa Polisi mu kurwanya ruswa mu gihugu, anizeza kuzakomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu guhashya burundu iki cyaha.

Kugeza ubu u Rwanda rufite uburyo bwo gufata abanyabyaha bukorera ku mipaka y’igihugu yose, buzwi ku izaina rya I-24/7 bukaba bukoreshwa na Polisi mpuzamahanga, mu guhanahana amakuru ajyanye n’ibyaha ndengamipaka bishobora
no kubamo ibijyanye na ruswa.
U Rwanda ruri mu bihugu 3 by’ Afurika bikoresha ubu buryo, nyuma ya Botswana, na Afurika y’ Epfo.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Twe dushyigikiye abayobozi ba transparancy kubera ibyo bagenda bakora banagenzura.
none turabasaba ko badufasha kubayobozi bakora mubijyanye nubutaka, uragenda ukishyura ibyo bagusaba, wamara kudepoza ibyangombwa bikamara amezi atatu cy ane kdi ntakibazo kirimo bitarasoka, mudufashe amakuru batangaza kuri Radio ngo bimara iminsi itatu biratubabaza. Mukurikirane ababikoramo mu ka Rere ka gasabo.
Iyi mikorere ya polisi yacu umuntu wese ukunda kino gihugu iyo ayibonye ahita yiyongeraho ibiro.IKINDI KANDI N’UKO YUBATSE IMPANDE ZOSE.Ntijegajega,nta n’umwenge n’umwe wabonamo.Imana ikomeze ibongerere ubumenyi,ubushobozi,ndetse no kureba kure.
police y’Rwanda oyeeeeeeeeeee mukomereze aho amahanga atwigireho. Courage affande Gasana urwanya corruption.
ibikorwa birivugira polisi y’u rwanda iri kurwego rwiza mukurwanya ruswa . ndetse no guca akarengane mu banyarwanda, uyu muzungu nizereko ajya inkuru nziza ari busangize na za human rights watch, u rwanda ruzi auburenganzira bw’umuntu, dukomeza gushimira RNP kuburyo bwo guhangana na ruswa yashyizeno ndetse ubu akarenga kakaba kari munizra zo kuranduka muri iki gihugu, kuko umuyobozi cg undi wese urenganyije umuturage ahita agutanga ukirengera ingaruka.