Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza yatangiye gukurikiranwa ku byaha akekwaho bya Jenoside
Polisi y’u Rwanda yavuze ko yatangiye gukurikirana Dosiye ya SP Musonera Eugene Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, ku byaha akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Kigali Today ko uyu mupolisi wayoboraga Polisi mu Karere ka Nyanza, yahamagajwe ngo abazwe ku byo akekwaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ati: "Ibyo akekwaho byose bihanwa n’amategeko azakurikiranwa hakurikijwe amategeko. Ni yo mpamvu yahamagajwe kugira ngo akurikiranwe ariko byose bizakorwa harebwa icyo amategeko ateganya.”
Umwe mu bahaye amakuru Kigali Today utashatse ko amazi ye ashyirwa mu itangazamakuru avuga ko SP Musonera avuka mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo Akagali ka Mpanga. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarigaga mu mashuri yisumbuye mu kigo cya ESPANYA.
Uruhare rwa SP Musonera muri Jenoside yakorewe abatutsi ni ugusahura imitungo kandi inkiko Gacaca zikaba zaramuhamije icyo cyaha agasabwa no kwishyura ayo mafaranga ariko ntabyo yigeze akora.
Amakuru y’uruhare rwe yasakaye cyane ubwo yahabwaga izi nshingano zo kujya kuba DPC w’aka karere.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busasamana ruri ku Rwesero mu karere ka Nyanza, SP Musonera, ni umwe mu bayobozi bashyize indabo ku rwibutso aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ubwo yashyiraga indabo ku Rwibutso Abarokocyeye muri aka karere babifashe nko kubashinyagurira kuko ari umwe mu bagize uruhare mu gihe cya Jenoside ntabihanirwe.
Mu mwaka wa 1997 ni bwo SP Musonera yari OPEJ mu mwaka wa 2000 ahita yinjira mu gipolisi cy’u Rwanda kugeza na nubu.
Ohereza igitekerezo
|
Yatwaye umukobwa wo kwa Mazibukira muri Génocide amugira umugore baramufunga nyuma baramufungura nyuma aramwirukana ashaka undi mugore.Ngayo nguko,yanabohoje umukobwa biravugwa i Nyanza.
Yatwaye umukobwa wo kwa Mazibukira muri Génocide amugira umugore baramufunga nyuma baramufungura nyuma aramwirukana ashaka undi mugore.Ngayo nguko,yanabohoje umukobwa biravugwa i Nyanza.
Inzego z’ubugenzacyaha zikore akazi kazo, uwo muyobozi naramuka ahamwe n’icyaha cya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ubutabera bukore akazi kabwo. Uwakoze amaraso y’inzirakarengane wese, aho yaba ari hose n’icyo yaba aricyo cyose, agomba kubazwa byanze bikunze, ubutabera bukaboneka kubahemukiwe.

Birababaje kuba uyu Mugabo yarakomeje gukorera urwego twubaha twese iki gihe cyose, inzego zarwo ziperereza zitarabashije kumenya umwanzuro w’urukiko Gacaca kuruhare rwe muri Genocide yakorewe Abatutsi.
Ndumva hakwiye iperereza ryimbitse, hakarebwa niba ntawamukingiye ikibaba.
Ntibavuga OPEJ bavuga OPJ