Umuyobozi wa Polisi arasaba Inkeragutabara kwima amatwi ibihuha
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, arasaba Inkeragutaba zo mu karere ka Musanze kwima amatwi ibihuha, maze bagacunga umutekano wabo ndetse n’uw’abandi bashinzwe kurinda.
Ibi IGP Emmanuel Gasana yabivuze kuri uyu wa mbere tariki 03/12/2012 ubwo yaganiraga n’Inkeragutabara ndetse n’abandi bashinzwe umutekano w’abaturage mu karere ka Musanze, mu rwego rwo kunoza imirimo bashinzwe.
IGP Gasana, yasabye izi nkeragutabara guhora bitegura kurinda abaturage, no kwirinda bo ubwabo, ndetse no kurindwa kandi bakizera ko barinzwe, kuko bidahari nta bikorwa by’iterambere byakorwa.

Yagize ati: “Ugomba kuba witeguye kurinda umuturage umurinda ibibi, ugomba kandi nawe kuba wirinze kuba washyira abantu mu bibazo, kandi ukaba wigiriye ikizere ko igihugu kikurinze. Iyo ibyo bihari, haba hari umutekano hakaba amahoro n’amajyambere”.
Uyu muyobozi kandi yasabye aba bashinzwe kurinda umutekano w’abaturage kwirinda ibihuha, kuko nta cyo biba bigamije uretse gusenya ibyo abantu bamaze kugeraho biteza imbere, ahubwo abakangurira kurangwa n’ubufatanye.
Ati: “Tugomba gufatanya gukumira ibyaha bitaraba, kandi n’iyo bibaye tugafatanya ngo tubone uko tubikemura, duhanahana amakuru, turara amarondo n’ibindi”.
Umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka, Major General Frank Mushyo Kamanzi, yavuze ko ingabo zifatanyije n’abaturage bazahashya uwo ariwe wese uzashaka guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Yagize ati: “nk’uko dufatanya tugahashya ibiza, ni nako dufatanyije tuzahashya uzashaka guhungabanya umudendezo w’igihugu”.
Nyuma y’uko agatsiko y’inyeshyamba za FDLR zirasiye mu birunga, ubuyobozi bw’ingabo ndetse na polisi bwagiranye inama n’Inkeragutabara zo mu karere ka Musanze, kugirango bibukiranye gukomeza inshingano hagamijwe kurinda umtekano.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho nshuti? Jye ntabwo ari igitekerezo n’ugukosora Umugaba w’ingabo zirwanira kubutaka yitwa Maj Gen Frank KAMANZI MUSHYO ntabwa ari Maj Gen Frank KAMANZI NKUSI nkuko mwabyanditse murakoze.