Umuyobozi w’inkambi ya Nkamira aranyomoza ibivugwa n’impunzi ku ibarura ziri gukorerwa
Uyobora inkambi y’agateganyo ya Nkamira aranyomoza ibivugwa na zimwe mu mpunzi zo muri iyo nkambi ko mu ibarura ziri gukorerwa hari izo barenganya bazita Abanyarwanda kandi ari Abanyekongo.
Impunzi ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu ziri kubarurwa kugira ngo zibashe kwimurirwa mu nkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe. Zimwe muri izo mpunzi zivuga ko iryo barura ritari kugenda uko babyifuza.
Umwe mu mpunzi twaganiriye yadutangarije ko ababarura usanga bababaza ibintu byinshi kuburyo babaza n’abana babo, basanga bazi igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda bakavuga ko ubwo ari Abanyarwanda atari impunzi z’Abanyekongo.
Umugabo waganiriye na Kigali Today, wemera ko ari impunzi y’Umunyekongo, yavuze ko iryo barura riri gutuma impunzi bazigabanyamo ibice bibiri hagendewe kubyo ababarura bagenderaho.
Ababarura babaza impunzi amateka y’uko bageze muri Kongo. Iyo bumvise warigeze kugaruka mu Rwanda bavuga ko uri Umunyarwanda utahutse utari impunzi y’Umunyekongo; nk’uko uwo twaganiriye yabitangaje.
Akomeza avuga ko hari benshi bamaze gusubizwa inyuma biswe Abanyarwanda nyamara bo biyemerera ko ari Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda batazi n’uko bageze muri Kongo. Bibaza aho bazajya bikabayobera nk’uko yabitangaje.
Karagire Gonzague, umuyobozi w’inkambi ya Nkamira muri iki gihe, avuga ko ibyo izo mpunzi zivuga ari ibinyoma kuko mu ibarura nta mpunzi y’Umukonyekongo bita Umunyarwanda utahutse. Abanyarwanda batahutse barakirwa bamwe bakarara basubiye iwabo abandi bagataha bamaze igihe; nk’uko akomeza abisobanura.

Karagire ariko yemeza ko ariko hari Abanyarwanda baza muri iyo nkambi bigize impunzi z’Abayekongo. Iryo barura rifasha kumenya abantu nk’abo bagafatwa bagasubizwa iwabo. Hari abafashwe ndetse bamwe bashyikirizwa polisi kuko babeshyaga; nk’uko Karagire abivuga.
Nta mpunzi y’Umunyakongo bashobora kwita Umunyarwanda utahutse kubera ko ibarura rikorwa n’itsinda ry’inzobere rigizwe n’abakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ndetse n’abo muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR).
Mu ibarura hakoreshwa uburyo bwose bushoboka kugira ngo byemezwe ko umuntu ubarurwa ari impunzi y’umunyekongo. Ubarurwa atera igikumwe, agafatwa amafoto, akabazwa imyaka n’aho yaturutse n’ibindi bikenerwa; nk’uko Karagire yakomeje abisobanura.
Inkambi y’agateganyo ya Nkamira imaze kunyuramo impunzi z’Abakonyekongo bagera ku bihumbi 12.850. Ubu harimo abarenga ibihumbi 11.
Impunzi zimaze kubarurwa nizo zijyanwa mu nkambi ya Kigeme. Ubwo twasuraga inkambi y’agateanyo ya Nkamira tariki 12/06/2012, impunzi 440 nizo zari zimaze kujyanwa mu nkambi ya Kigeme.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|