Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi yashoje igihano cye muri gereza
Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi Gatera Stanley yasohotse muri gereza nyuma y’umwaka afunze.
Gatera Stanley umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi, asoje igifungo yari yarakatiwe n’ubutabera bw’u Rwanda. Yafunguwe mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26/07/2013, aho yari afungiye muri gereza ya Kimironko.
Gatera Stanley, umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi yatawe muri yombi tariki 01/08/2012 azira inkuru yasohotse tariki 28/06/2012 mu kinyamakuru Umusingi, igaragaramo ivangura; nk’uko byatangajwe na Polisi y’igihugu.
Akimara gusohoka muri gereza, Gatera yavuze ko anejejejwe n’uko asohotse muri ubu buroko, aho yatangarije itangazamakuru ko nta keza ka gereza.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abere urugero abandi babiba amacakubiri mu banyarwanda