Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yisobanuye ku bihano asabirwa n’Umuvunyi

Mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye tariki 04/04/2014, umuyobozi w’akarere ka Rubavu yisobanuye ku bihano asabirwa n’umuvunyi aho yagaragaje ko amakosa aregwa atariwe wayakoze ahubwo yakozwe n’abakozi ayobora.

Bahame Hassan avuga ko umuvunyi yandikiye inama njyanama y’akarere ka Rubavu abasaba kumufatira ibihano kubera ko atitaye ku gucyemura ikibazo cy’umuturage wagurishije ingemwe z’ibiti n’icyahoze ari Gisenyi ariko izo ngemwe zikaza guterwa mu karere ka Rutsiro ubu.

Kuba uyu muturage yaratinze kwishyurwa amafaranga arenga ibihumbi 900 n’akarere ka Rubavu, Bahame avuga ko abayobozi bamubanjirije bavugaga ko batakwishyura ibintu biri mu karere ka Rutsiro, Bahame we ashingiye ko ikicaro cy’intara ya Gisenyi cyari ahari akarere ka Rubavu yasabye ko akarere ka Rubavu ariko kakwishyura ikibazo.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Bahame Hassan.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan.

Umuturage witwa Josephine ariko Kigali Today itashoboye kumenya irindi zina ni we akarere kabereyo umwenda, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko yiyambaje urwego rw’umuvunyi rwandikiye akarere rugasaba gucyemura ikibazo ariko kabura aho gakura amafaranga kuko atari yarateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2014-2015.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko nyuma yo kubura aho amafaranga yakurwa kuri konti z’akarere hakemezwa ko yakwishyurwa umwaka utaha ngo abakozi b’akarere basabwe kumenyesha umuturage umwanzuro wafashwe no kubimenyesha umuvunyi ariko bakora amakosa yo gutinda kubimenyesha umuturage n’umuvunyi umwanzuro bituma umuturage asubira ku muvunyi gusaba uburenganzira bwe.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ubwo umuturage yageraga ku muvunyi nawe yahise yandikira inama njyanama y’akarere ka Rubavu ayisaba gufatira umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibihano nyamara ngo inyandiko imenyesha umuturage n’umuvunyi nubwo yatinze zari zaragiye ndetse akarere kakavuga ko kahawe n’icyemezo cy’urwego rw’umuvunyi ko inyandiko yakiriwe.

Mbarushimana Nelson (hagati) hamwe n'abamwungirije kuyobora Inama Njyanama ya Rubavu.
Mbarushimana Nelson (hagati) hamwe n’abamwungirije kuyobora Inama Njyanama ya Rubavu.

Bahame Hassan avuga ko yandikiwe asabirwa ibihano nk’umuyobozi w’akarere ariko atariwe wakoze amakosa ahubwo ari abakozi b’akarere. Avuga ko kohereza inyandiko hakoreshejwe impapuro bitinda none ngo hagiye kuzajya hakoresha ikoranabuhanga hasubirishwe e-mail, naho ku bakozi bagira uburangare bikagaruka ku karere bagiye guhagurukirwa.

Nyuma y’amasaha abiri nyanama yamaze yiga kuri iki kibazo, Kigali Today yifuje kumenya umwanzuro wavuyemo, ariko Perezida wa Njyanama Mbarushimana Nelson avuga ko ntacyo afite kubitangazaho.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngizo inzego zitirengagiza ibibazo byabanyarwanda ngo nuko ikibazo cyatewe numuntu ukomeye abanyarwanda dukeneye. uru ni urugero rufatika rwuko urwego rwumuvunyi rwahagurukiye gukemura ibibazo byabanyarwanda. Izindi nzego rirebereho. Hongera sana

Alias yanditse ku itariki ya: 7-04-2014  →  Musubize

Yemwe banyakubahwa bayobozi,cyane cyane ba mayors,mukurikiranire hafi ibyivanga munshingano bikarangira banditse ngo umuyobozi w’akarere!abandi mwumviraha!

Hassan yanditse ku itariki ya: 6-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka