Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yemeza ko ikibazo cy’amasambu ari ingutu
Mu mezi atageze kuri kuri atanu amaze ayobora akarere ka Ngoma, Namabaje Aphrodise, aravuga ko amaze kubona ko ikibazo cy’amasambu ari ikibazo gikomereye akarere n’Abanyarwanda muri rusange.
Kuri uyu wa 24/09/2012 ubwo yabonanaga n’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo abanyamabanga nshingwabikorwa, abanyamadini, n’abashinzwe imibereho myiza mu mirenge igize akarere ka Ngoma, Nambaje yabasabye kugira iki kibazo icyabo.
Yasabye abayobozi kujya bakiranura neza ibibazo bishingye ku mitungo birimo n’ibyamasambu, bemye atari ukuzikiza kuko inyinshi mu manza ziteza ibibazo ari iziba zaraciwe nabi kandi zimaze igihe.
Yagize ati “Ikibazo cy’amasambu kiri very serious kurusha uko mubitekereza. Mukitondere igihe mukiranura abantu. Niba musha gusigira umurage mwiza akarere nti mugakemure ibibazo nk’ibi mubyikura ngo abandi bazaza bazirwarize”.

Ibibazo bishingiye ku mitungo ndetse n’amasambu bimaze gutuma hari bamwe bikuye cyangwa bagakurwa mu buzima bakicwa muri uyu mwaka. Mu murenge wa Murama hari umukecuru uherutse kwicwa bivugwa ko yishwe n’abana be bapfa imitungo.
Abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze nabo bemera ko ikibazo cy’imitungo n’amasambu gifata indi ntera ariko cyikiganza mu ngo zabyaye abana benshi aho baba bapfa ayo masambu.
Kimwe mu biteza amakimbirane y’amasambu ni ubucucike bw’abaturage aho usanga bitoroshye babeshwaho no guhinga.
Umwe mu miti Leta y’ u Rwanda yashakiye iki kibazo ni gushyiraho gahunda y’uburezi kuri bose maze umuntu akazajya atungwa n’umutwe we aho gutungwa n’isambu.
U Rwanda rufite ubuso bwa 26,338 km2 rubarirwa mu bihgu bifite ubucucike mu miturire kuko abaturage 419.8 bise batuye kuri kilometerokare imwe.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|