Umuyobozi w’akarere ka Kirehe yeguye (updated)

Protais Murayire wari umuyobozi w’akarere ka Kirehe mu Ntara y’uburasirazuba amaze kwegura ku mirimo ye kuri uyu mugoroba wo kuwa 13/10/2024. Yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere no ku mwamya w’ubujyanama muri njyanama y’akarere.

Iyegura rya Protais Murayire ngo ryaturutse ku butumwa bugufi umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Kirehe yoherereje Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ubwo yakoranaga inama n’abayobozi bo mu ntara y’iburasirazuba.

Uwo muyobozi mu nzego z’ibanze ngo yabwiye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka ko umuyobozi w’akarere yabasabye kutagira ibibazo batanga mu nama.

Ukwegura kw’uwari umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Protais Murayire kwakiriwe na njyanama y’akarere yateranye mu muhezo ku mugoroba wa tariki 13/10/2014.

Akarere kagiye kuyoborwa mu gihe cy’inzibacyuho n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Jean de Dieu Tihabyona.

Protais Murayire wari umuyobozi w'akarere ka Kirehe.
Protais Murayire wari umuyobozi w’akarere ka Kirehe.

Protais Murayire yatorewe kuyobora akarere ka Kirehe mu mwaka wa 2008 akaba yeguye ku bushake bwe ku mwanya w’ubuyobozi bw’akarere no ku mwanya w’ubujyanama muri njyanama y’akarere.

Njyanama isanga kweguye kwa Murayire ari ubutwari yagize

Nkuko byatangajwe na Ernest Rwagasana umuyobozi wa njyanama y’akarere ka Kirehe, ngo icyemezo cyo kwegura kwa Protais Murayire ni ubutwari kuko “iyo ubona abo ukorera batakigufitiye icyizere cyangwa ngo abagukuriye bafite icyo banenga, uba umugabo ukaba intwari ugasezera”.

Rwagasana yasobanuye ko inama njyanama idasanzwe yateranye ku mugoroba wa tariki 13/10/2014 yari iyo gusuzuma imyifatire mibi yaranze komite nyobozi y’akarere ka Kirehe mu nama yahuje Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’abayobozi bo mu ntara y’Iburasirazuba kuwa 8 Ukwakira 2014.

Yagize ati “uyu munsi habaye inama njyanama idasanzwe yari igamije gusuzuma no kureba ibyavugiwe mu nama y’intara bikaba byaragaragaje isura mbi y’akarere kacu ka Kirehe, byagaragaje igitotsi mu karere nka Kirehe dusanzwe tuziho byinshi byiza nuko biza kuba ngombwa ko duhura tukareba icyabiteye”.

Nyuma yo kugawa uko yitwaye muri iyo nama cyane cyane kuba yarabujije abayobozi bo hasi kugira ibibazo babaza, Protais Murayire ngo yafashe icyemezo cyo kwegura maze njyanama isuzuma ubwegure bwe irabwemeza.

Umuyobozi wa njyanama y’akarere ka Kirehe arahumuriza abaturage ko nta gihindutse mu karere imirimo izakomeza nk’uko isanzwe. Ati “natwe turahari nk’abajyanama tuzakomeza tugire inama ikipe isigaye mu mirimo ku buryo iyo mirimo izagenda neza, nta gikuba gicitse muri Kirehe”.

Amategeko ateganya ko umuyobozi w’akarere asimburwa mu gihe kitarenze iminsi 30.

Mutuyimana Servilien

Ibitekerezo   ( 10 )

Munyarusumo wibeshye kuko muri Huye naho hari umu Mayor weguye muri 2010 bamwita Aimable Twagirumutara urumvako we yeguye uyu amaze imyaka ibiri.
Gusa kwegura ni ibisanzwe kuberako ibyo yarashinzwe yabonaga atakibashije kubigeraho naze hanze yumve uko agashomeri karyana too.

Patrick yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Murayire ubwo nyine asoje ikivi cye ubwo n’ahabandi

grace yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

UYU MUGABO ARAGIYE ARIKO IBYO YAKOZE NTAWUZAGERA IKIRENGE MU KE, TURAHOMBYE GUSA NTAKINDI.

Ubutwari yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

naharire abandi doreko yakizaga bamwe agateranya abandi. uzi ukuntu yifataga agasinyira umuntu yabona abyo yamusinyiye batari bubimuhe kuko bitajyanye ni ibihari agahindura amatariki banyiri ugutanga ibisobanuro bikabagora. uzi ukuntu ingutiya zamuzengereje kugeza naho aha abantu akazi badakwiriye kubera ko yabarongoye!!!
nzaba numva! yateretwaga affaires akarenganya. yari umugome pee ntiyari akwiriye kuyobora

Ndimubanzi Efreim yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

tumushimire ibyo yakoze kandi tunamugayire ibyo atakoze kandi uzamusimbura azakore neza kurushaho

louise yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

Nibyiza niyegure kuko hari ubwo nabayobozi barengana cg bakazirukuri ariko SMS yohererejwe MINALOC yoherejwe na Gitufu w,akagari cg umuturage ntibyagatumye Mayor yeguzwa batabanje gukora assessment yiyo SMS niba batari bamurambiwe. ikindi uburyo MINALOC yabyitwayemo muri iyo nama ntabwo nabyo bikwiye kuko nyuma yo kuba aruta abo ayobora ntibikuraho ko nabo bagomba kubahwa. Gusa tugomba kuba abanyepolitike aho turi hose ,mumanama ,mubyo tuvuga,na reactions twerekana iyo turi mubo tuyobora. THX

Kagabo Faustin yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

oh lalala kweli murayire aragiye nubutwari numuhate yakoranaga! gewe ndabona iriyegura ridasobanutse rwose kuko nikimemenyimenyi mukwesa imihigo ntanarimwe uyumugabo yigeze kugiramanotamabi.

munyarusumo yanditse ku itariki ya: 14-10-2014  →  Musubize

ubu rero ugiye kubona ko uburakari bubyara ibibazo reka bagukuriikirane utariho none se niba warabikoze ugira ngo nuwendeye nyina munsi mu kuzimun baramufashe

kandi niba utarabioze wariureka ukavugana na minister mukabisobanura ariko na minister niba yaragusebeje imbere yabandi bayobozi reka tubitege amaso

ni wowe muyobozi mu ba meya wa mbere eguye muri mandat yanyu

ubu rero ibinyamakuri bigiye gusubiramo iyi nkuri ya kigali today dore ko ntayo mukigira usanga umwe ayigurisha hose ahogushaka impamvu ubu byose ngo mayor wa kirehe yeguye tubure andi makuru

umuranduranzuzi yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ubwo ntakundi, niba yoaranabeshyewe kandi bitarabaye, ubwo inshuti n’abavandimwe mu musure, ubundi akazi ntazakabura, ibi abyihanganire;

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

NAGENDE YARI UMUGABO NIBURA YABAYE NI UWAGATANI UBUYOBOZI SI KAMARA AZAKORERA AHANDI DIIII GUSA NATWE DUKENEYE KO BADUKUBURIRA RWOSE MURI GASABO LUWIZA AKAGENDA KUKO NTA KAMARO PEEEEE URETSE KWIRIRWA ABUNZA UBUNWA NA AMATIKU KUBAKORA AKABABUZA GUKORA YIRIRWA MURI SALLON ZA ABANDI ARATA GUKORA BYAHE??????? UZI KUBONA UMUYOBOZI UKWIRIYE GUKEMURA IKIBAZO CYI IMFUBYIO ARIWE UYIRYA AKANABURANA IMBERE YA NYAKUBAHWA PEREZIDA? KANDI MINISITIRI NAWE ARABIZI NEZA KO YAMUSUZUGUYE?? UBWO RERO NAZE ADUKURIRE ISHYANO MU RUGO PEEE DUSUBIRE KU MWANYA NYINAWAGAGA YARI YARATUMENYEREJE

kamanzi aimee yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka