Umuyobozi w’akarere ka Karongi arashima uruhare rw’Abagide mu iterambere
Ubwo hasozwaga icyumweru cy’Abagide, tariki 23/02/2013, Kayumba Bernard uyobora Akarere ka Karongi yashimiye Abagide bakorera mu karere ayobora kubera uruhare bagira mu burere n’uburezi bw’urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’iterambere bageza mu karere muri rusange nk’abafatanyabikorwa.
Yagize ati: “gahunda y’Abagide nsanga ari igisubizo ku baturage b’iki gihugu kuko umuryango nyarwanda ushingiye ku mwana n’umugore.”

Gusoza icyumweru cy’Abagide mu Rwanda byatangijwe n’umuganda wabereye ku musozi wa Gatwaro, umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi.
Abagide bafatanyije n’abaturage ndetse n’ubuyobozi. Nyuma y’icyo gikorwa hakurikiyeho ibiganiro mbwirwaruhamwe ku ntego y’umwaka w’Abagide: “Ubuzima bw’Umwana n’Umubyeyi ni ubw’Agaciro, Twese Hamwe Tuburengere”.
Irere Marie Jeanne Claire, komiseri ushinzwe umutungo mu muryango w’Abagide mu Rwanda (AGR) yibukije ko iyo nsanganyamatsiko ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi bapfa batwite, babyara cyangwa na nyuma yaho.
Abagide bafashe akanya bigisha abaturage akamaro ko kurya indyo yuzuye, kurara mu nzitiramibu, gufata neza ababyeyi batwite no kwita ku bana babarinda umwanda, n’ibindi.

Ubwo icyumweru cy’Abagide cyatangizwaga tariki 16/02/2013 mu karere ka Ngoma hanatangijwe ubukangurambaga bw’urugo ku rundi (door to door campaign) mu murenge wa Rwampara, mu karere ka Nyarugenge, kandi bikajyana n’insaganyamatsiko y’umwaka. Abagide bazakomeza ubukangurambaga umwaka wose.
Umuryango w’Abagide mu Rwanda ni umuryango w’abakorerabushake watangiye mu 1980 ufite intego yo guteza imbere umukobwa. Umunyamuryango w’Abagide washinzwe na Baden Powell mu 1910, mu Rwanda ufite abanyamuryango basaga ibihumbi 12.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|