Umuyobozi w’Inteko y’Ubushinwa yasuye u Rwanda
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubushinwa (National People’s Congress), Zhang Dejiang, yasuye u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 22 Werurwe 2016.
Zhang Dejiang uza ku mwanya wa gatatu mu bayobozi bakomeye b’ishyaka rya gikomunisite riri ku butegetsi mu Bushinwa, yakiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Donatille Mukabalisa.

Uyu muyobozi ukomeye mu Bushinwa akaba yagiranye ibiganiro na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, byabaye mu muhezo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, naho ku wa Gatatu, tariki 23 werurwe 2016 akazaganira na Perezida wa Sena y’u Rwanda.
Muri gahunda z’uruzinduko rwe mu Rwanda, harimo no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi.


Ohereza igitekerezo
|