Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba n’uwa Polisi muri iyo Ntara baganirije abamotari ku kwirinda ibyaha

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyo Ntara, CP Emmanuel Hatari, bagiranye ibiganiro n’abamotari bagera ku 1000 bakorera mu Karere ka Nyagatare, bigamije kubakangurira kwirinda ibyaha byiganjemo ibyambukiranya imipaka ndetse no ku myitwarire iteza impanuka.

Guverineri Gasana yasabye abamotari kwirinda ibyaha
Guverineri Gasana yasabye abamotari kwirinda ibyaha

Mu kiganiro cyatanzwe na Guverineri Gasana, yakanguriye abamotari kwirinda ibikorwa bikunze kubaranga byo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu, ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda. Yabagiriye inama yo kubireka ndetse bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye bajya muri ibyo bikorwa.

Yagize ati "Bamwe muri mwe twabazanye muri iyi nama bafatiwe mu bikorwa bitemewe ndetse bigize ibyaha nko kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, ibicuruzwa bya magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe. Bamwe muri mwe mutwara abantu bambuka imipaka bitemewe n’amategeko, mukirengagiza ko mushobora kwinjiza mu gihugu abagizi ba nabi."

Yakomeje akangurira abo bamotari kwibumbira mu makoperative mu rwego rwo kunoza imikorere yabo no gutanga serivisi nziza, kwirinda ababashukisha amafaranga nyamara bikarangira bafatiwe mu byaha bagafungwa imyaka myinshi, yabagiriye inama yo gukorera amafaranga meza atarimo ibyaha.

CP Emmanuel Hatari mu kiganiro cye yagarutse kuri bamwe mu bamotari batwara moto badafite ibyangombwa, abagendera ku muvuduko ukabije. Yanabibukije gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ntaho yagiye.

Yagize ati "Hari bamwe mu bamotari bajya bafatirwa mu byaha byavuzwe haruguru ugasanga nta n’ibyangombwa bafite bibemerera gutwara ibinyabiziga (Moto), abandi bafatwa bagendera ku muvuduko ukabije bakanateza impanuka. Ibi byose tubagira inama yo kubicikaho mugahesha agaciro umwuga wanyu mwubahiriza amategeko."

Muri ibi biganiro harimo bamwe mu bamotari baherutse gufatwa barimo kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitemewe. Batanze ubuhamya bakangurira bagenzi babo kubyirinda kuko biteza ibibazo birimo no gufungwa.

Uwitwa Gakunde Theo wo mu Murenge wa Mimuri, tariki ya 04 Ugushyingo 2021 yafashwe atwaye inzoga zitemewe zitwa Maisha Bola. Yafatiwe mu Murenge wa Tabagwe azijyanye mu Murenge wa Mimuri, akicuza ibyo yakoze akangurira bagenzi be kubyirinda.

Yagize "Umuntu yampaye ikiraka cy’amafaranga ibihumbi bitatu ngo njye ku mupaka kumuzanira inzoga zitemewe. Nageze mu nzira abapolisi baramfata ubu ndafunze, moto yanjye yarafunzwe kandi nzatanga amande. Ndicuza ibyo nakoze binyuranyijwe n’amategeko nkanagira inama bagenzi banjye kubyirinda."

CP Emmanuel Hatari yibukije abamotari kwirinda gutwara badafite ibyangombwa
CP Emmanuel Hatari yibukije abamotari kwirinda gutwara badafite ibyangombwa

Uwitwa Bazibaza na we avuga ko aherutse gufatirwa mu bikorwa byo kugenda imbere y’abatwaye ibicuruzwa bya magendu akagenda abacungira ahari abapolisi. Avuga ko yaje gufatirwa muri ibyo bikorwa arabyicuza akabisabira imbabazi.

Yagize ati "Nahawe ikiraka cyo guhembwa amafaranga ibihumbi bitanu nkagenda imbere y’abantu bahetse ibicuruzwa bya magendu. Nagendaga mfite telefoni nkagenda mbwira abafite ibicuruzwa ahari abapolisi, umunsi mfatwa nari kumwe n’abantu batatu bari inyuma yanjye nko muri metero 300, nabanje gucika bariyeri ya mbere yariho abapolisi mpita ntanga amakuru baba bantu bari inyuma basubira inyuma baracika, nageze imbere ku yindi bariyeri abapolisi baramfata."

Bazibaza yakomeje avuga ko ibikorwa yarimo atari byiza, avuga ko bisa nko kugambanira Igihugu. Yagiriye inama bagenzi be kwirinda kuzagwa mu mutego nk ’uwo yaguyemo kuko ubu arafunzwe na moto ye irafunzwe kandi agomba no gutanga amande.

Mu gihe cy’amezi atatu gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abamotari 28 bari batwaye ibicuruzwa bya magendu n’abantu barimo kwambuka umupaka binyuranijwe n’amategeko, ubu bukangurambaga burakomereza no mu tundi turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

izo nama ninziza kandi mukomereze aho, arko icyo mbaza abo mufata bose musanga batwara tax, kuko mufata nabafite moto ariko za private, mujye mushishoza kuko hari nabatwanduriza izina, nabo bafatwa mubagire inama, kuko abenshi bariruka, hafatwa moto ugasanga ngo ni umumotari, sibyo, abagenza cyaha ni nzego zumutekano dutandukanye tax na private moto.

Ha.Martin yanditse ku itariki ya: 10-11-2021  →  Musubize

izo nama ninziza kandi mukomereze aho, arko icyo mbaza abo mufata bose musanga batwara tax, kuko mufata nabafite moto ariko za private, mujye mushishoza kuko hari nabatwanduriza izina, nabo bafatwa mubagire inama, kuko abenshi bariruka, hafatwa moto ugasanga ngo ni umumotari, sibyo, abagenza cyaha ni nzego zumutekano dutandukanye tax na private moto.

Ha.Martin yanditse ku itariki ya: 10-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka