Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora n’abamwungirije batawe muri yombi

Abayobozi bane b’Ibitaro bya Kibogora barimo Umuyobozi Mukuru wabyo, batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda bakurikiranweho kunyereza umutungo w’ibitaro.

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kibogora n'abamwungirije batawe muri yombi.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibogora n’abamwungirije batawe muri yombi.

Aba bayobozi barimo Umukuru w’ibi bitaro, Dr Nsabimana Damien, ushinzwe imari n’ubutegetsi, ushinzwe imirire ndetse n’ushinzwe ibaruramutungo, bakaba baraye batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi 2016.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yabwiye Kigali Today ko aba bayobozi bakurikiranweho kunyereza umutungo w’ibitaro bari bashinzwe kuyobora, bakaba barafunzwe nyuma y’igenzura (audit) rimaze iminsi rikorwa muri ibyo bitaro.

Yagize ati “Twabafunze ni byo. Ni nyuma y’ingenzura rimaze iminsi rikorwa na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye n’uburyo amafaranga y’ibitaro yakoreshejwe. Ni ibikorwa birimo gukorwa hirya no hino mu gihugu. Iyo tumaze kubona ibimenyetso, ubugenzacyaha butangira gukora akazi kabwo.”

ACP Twahirwa avuga ko ibi ari ibyaha bashobora kuba barafatanyije gukora cyangwa se buri umwe akaba yarabikoze ku giti cye, akaba ari na yo mpamvu hagikorwa iperereza bari mu maboko ya polisi.

Kugeza ubu, amafaranga bashinjwa kuba baranyereje ntaratangazwa.

Yagize ati “Ubugenzacyaha bwa polisi buracyakora iperereza, ntitwahita tuvuga ngo barashinjwa amafaranga angana gutya. Gusa, ubugenzacyaha bufite ibimenyetso bizashyikirizwa parike (ubushinjacyaha), bakabasha kwisobanura imbere y’ubutabera.”

Aba bayobozi b’Ibitaro bya Kibogora bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga, aho bakunda kwita i Ntendezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kubwabo Bayobozi Bacyekwaho Kunyereza Umutungo Wigihugu Bahanwe Ariko Mutubari Iyo Umuntu Agiye Kwivuza Amuca Amafaranga Maganatatu F300:kandi Itegeko Rivuga Amafaranga F200iyo Ufite Ubwisungane Mukwivuza?

Ngirababyeyi Samuel yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

ushinzwe ibaruramari yitwa nde?

john " yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

tuzi yuko Ari batatu uwimirire atarimo!

Alias vakens yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

rwose mufukurikiranire abobayobozi nibahamwa nicyaha bazahanwe namategeko murakoze

pacific yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka