Umuyobozi ucyuye igihe muri MTN arishimira ko ayisize aheza kurusha aho yayisanze

Khaled Mikawi, wari umuyobozi mukuru wa sosiyete y’itumanaho ya MTN, aratangaza ko yishimira iterambere iyi sosiyete igezeho ugereranyije n’igihe yashingwaga kuyiyobora kandi akanishimira uburyo u Rwanda ari igihugu cyorohereza ishoramari.

Khaled yageze mu Rwanda mu 2008 isosiyete ya MTN ifite abafatabuguzi batarengeje miliyoni imwe ariko agiye bamaze kugera kuri miliyoni 3,5, nk’uko yabitangaje mu birori byo kumusezeraho kuri uyu wa Kane tariki 03/10/2013.

Ebenezer Asanti, umyobozi mushya wa MTN mu Rwanda, na Khaled Mikawi ucyuye igihe bahererekanya ububasha.
Ebenezer Asanti, umyobozi mushya wa MTN mu Rwanda, na Khaled Mikawi ucyuye igihe bahererekanya ububasha.

Yagize ati: “Nshimishwa n’ibintu byinshi twagezeho mu myaka 4,5 maze mu Rwanda ariko ikinshimisha cyane ni uko ubwo nazaga interineti yari kuri 30 none ubu bageze hafi kuri 60%.

MTN Rwanda yonyine yavuye ku bafatabuguzi b’itumanaho bagera kuri mliyoni 1,2 ubu ikaba igeze kuri miliyoni 3,6.”

Ebennezer, Umuyobozi mushya wa MTN ari kumwe n'umuyobozi wa RURA hamwe n'umuyobozi wa MTN ucyuye igihe.
Ebennezer, Umuyobozi mushya wa MTN ari kumwe n’umuyobozi wa RURA hamwe n’umuyobozi wa MTN ucyuye igihe.

Kuba itangizwa ry’uburyo bwo guhererekanya amafaranga ukoresheje telefoni (MTN Mobile Money) nabyo byaraje ku buyobozi bwa Mikawi, biri mu bintu by’ibanze yatangaje ko byamushimishije ndetse akaba aticuza kuba yarakoreye mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko imitere y’u Rwanda n’ubuyobozi bwaho bibereye ishoramari ry’abikorera, akemeza ko umusimbuye nta kibazo azagira bitewe n’uko inzira zikomeye zorohejwe.

Abambasaderi ba MTN barimo Knowles, Mani Martin na Jay Polly bari bitabiriye ibirori.
Abambasaderi ba MTN barimo Knowles, Mani Martin na Jay Polly bari bitabiriye ibirori.

Ebennezer Asanti wasimbuye Khaled ku buyobozi bwa MTN, yatangaje ko bazakomeza kubakira ku byagezweho n’uwamubanjirije. Yongeraho ko ibikorwa byabo bizakomeza kwibanda ku cyazamura ubukungu bw’u Rwanda n’ubuzima bw’abaturage.

Yakomeje yameza ko hari byinshi iyi sosiyete yiteguye kugeza mu Rwanda ahanini ikazabifashwamo na gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho zo gushyigikira ikoranabuhanga n’itumanaho.

Bamwe mu bari bitabiriye ibirori.
Bamwe mu bari bitabiriye ibirori.
MTN yatanze amahirwe ku bantu babasha gutombora ibintu bitandukanye birimo na za telefoni.
MTN yatanze amahirwe ku bantu babasha gutombora ibintu bitandukanye birimo na za telefoni.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka