“Umuyobozi mwiza agomba kugira ukuri no kwizerwa n’abo ayobora” - Pasteri Rick Warren

Dr Rick Warren, Pasiter w’Umunyamerika ufasha amatorero atandukanye mu Rwanda kubaka amahoro, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 30/08/2013, aho avuga ko umuyobozi mwiza agomba kuba umunyakuri kandi agaharanira ko abo ayobora bamwizera.

Rick Warren yagize ati: ”Iyo abaturage batakwizera, ntuba uri umuyobozi, uba uri umutegetsi, kandi icyo gihe ntibaba bakwizera ahubwo baba bagutinya.

Pastori Rick Warren na Ministiri w'Intebe, Dr Pierre-Damien Habumuremyi, muri kampanyi yiswe Rwanda shima Imana.
Pastori Rick Warren na Ministiri w’Intebe, Dr Pierre-Damien Habumuremyi, muri kampanyi yiswe Rwanda shima Imana.

Nta muyobozi ugomba kwiyoberanya ngo agaragare mu buryo butandukanye ahantu hatandukanye, uwo ntabwo aba ari umunyakuri.”

Pastori Warren avuga ko iyo igihugu kirimo kwihuta mu iterambere, ari nako abayobozi bacyo baba bagomba kubaka icyizere mu bo bayobora. Yemeza ko baba bagomba gufata ibyemezo bikajyana no gukemura ibibazo byavutse muri iryo fatwa ry’ibyemezo.

Abayobozi bakuru b'Igihugu barimo gusenga, nyuma y'inyigisho zatanzwe na Rick Warren.
Abayobozi bakuru b’Igihugu barimo gusenga, nyuma y’inyigisho zatanzwe na Rick Warren.

Indangagaciro z’umuyobozi mwiza uvugwa muri Bibiliya, zigishijwe na Pastori Warren ni ukwanga ubwibone, akarangwa n’urukundo, guhora umuntu yihugura, kumva cyane ariko akavuga bike, kuba inyangamugayo, hamwe no gukora ibyaganiriweho.

Ati: “Uko mugera kuri byinshi, niko mugomba kubiganiraho no kumenyekanisha ibyo mukora. Kutavugana burya nibyo biteza ibibazo bikomeye ahantu hose.”

Dr Rick Warren anemeza ko umuyobozi mwiza agomba no gushora imari mu iterambere rye bwite, kutisuzugura no mu micungire inoze y’ibyagezweho.

Abayobozi bakuru b’Igihugu bitabiriye inyigisho zatanzwe na Warren, bari bayobowe na Ministiri w’intebe, Dr Pierre-Damien Habumuremyi washimye ko icyo kiganiro kijyanye n’indangagaciro zisanzwe zigishwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Korari iyobowe n'intumwa Paul Gitwaza, yafashije abayobozi gushima Imana.
Korari iyobowe n’intumwa Paul Gitwaza, yafashije abayobozi gushima Imana.

Ministiri w’Intebe yavuze ko Perezida Kagame ahuza na Warren, kuko ngo ahora yigisha ko iterembere rigomba gushingira ku mikoranire myiza, gushyira hamwe no gushyikirana hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi.

Ati: “Bimvuye ku mutima gushimira ibikorwa byo kubaka amahoro (Peace plan) by’itorerero Saddleback rya Rick Warren, kuko byahinduye byinshi mu gihugu, binasobanura neza indangagaciro z’umuyobozi mwiza.”

Pastori Rick Warren n’itsinda ryo mu itorero rye ryitwa Saddleback, bamaze icyumweru mu Rwanda muri kampanyi yo gushima yiswe “Rwanda shima Imana”, bakaba barabanje gusura ibikorwa bya Peace plan mu turere twa Kayonza, Musanze, Huye na Karongi.

Rick Warren arifatanya n’urubyiruko gushima Imana kuri uyu wa gatandatu, ndetse n’abakristu batandukanye ku cyumweru tariki 01/09/2013.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 5 )

Nange nkwiye gukora neza abaturage bakandeberaho

Nyiraneza jeannette yanditse ku itariki ya: 21-05-2024  →  Musubize

uku ni ukuri pe, igihe cyose umuyobozi adakoresha ukuri nta na rimwe abaturage bashobora kumugirira icyizere, ariko igihe cyose umuyobozi adakoresha ukuri abaturage bageraho bakamukuriraho icyizere, icyo gihe rero umuyobozi aba yataye umurongo kuko abaturage ntibongera kumwumva ngo banemere ibyo ababwira niho usanga imiyoborere itagenze neza.

jules yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

Hamwe no kwizera, no gusenga byose birashoboka. Abaturage bakunda umuntu ubaha ikizere kandi akabakunda. Ibyo byose ndabona mu Rwanda tugerageza. Imana ikomeze ibidufashemo.

willy yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

Mfite icyizere cy’uko uRwanda rufite umugisha! Kubyo Warren yigisha, n’amasengesho avugirwa igihugu hamwe n’abanyagihugu, hari icyizere cyinshi cyuko Umugisha uzaboneka mu Rwanda.

kamari yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Icyambere na mbere ni uko umuyobozi agomba kwizera no kubaha Imana, nibyo bizatuma akunda abo ayobora, akamenya ibyo bakeneye, nabo bazamwiyunvamo kandi bamwubahe.

sandra yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka