Umuyobozi mushya wa RRA yiyemeje kongera umubare w’abasora kandi basore neza

Komiseri Mukuru mushya w’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA), Richard Tusabe, aratangaza ko azihatira kongera umubare w’abasora atari ukubandika gusa mu buyobozi bw’imisoro ahubwo no kubakurikiranira hafi bagasora neza.

Ibi ni ibyo yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 07/03/2014 i Kigali nyuma y’umuhango w’ihererekanya bubasha hagati ye n’uwo asimbuye kuri iyo mirimo Ben Kagarama.

Uyu muhango w’ihererekanya-bubasha wabereye ku cyicaro cya Ministeri y’Imari n’Igenamigambi i Kigali ukaba wari uhagarikiwe na Ministre w’Imari n’Igenamigambi, Amb Claver Gatete.

Komiseri Mukuru wa RRA mushya Richard Tusabe, wamurikiwe amategeko ashyiraho ikigo, ayo kigenderaho ndetse n’amategeko agenga imisoro atangaza ko azakomeza gushimangira ibyagezweho nawe yagizemo uruhare no guhanga ibishya byatuma ikigo RRA kirushaho kugera ku nshingano cyahawe zo kwakira imisoro n’amahoro.

Umuyobozi mushya wa RRA ahererekanya ububasha n'uwo asimbuye. Umuhango wari uhagarariwe na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi.
Umuyobozi mushya wa RRA ahererekanya ububasha n’uwo asimbuye. Umuhango wari uhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Atangaza ko icyo agiye gushyira imbere ari ukwagura umubare w’abasora kugira ngo abasora boroherwe buri wese atanga uruhare rwe mu misoro. Ibi bizashoboka atari uko abasora biyandikisha gusa mu buyobozi bw’imisoro, ahubwo ko banagomba kugaragara batanga umusoro neza kandi ku gihe.

Umushinga w’Imashini zitanga inyemezabuguzi ukaba umwe mu izatuma imisoro irushaho gutangwa neza kandi mu buryo bunyuze mu mucyo.

Komiseri Mukuru mushya wa RRA avuga ko izindi ngufu azazishyira mu gushyiraho uburyo bwo gukemura impaka z’imisoro hagati ya RRA n’abacuruzi mu cyo yise Tax Tribunal, bitabaye ngombwa ko ibibazo birangirire mu nkiko.

Ku ruhande rwe Komiseri Mukuru ucyuye igihe Ben Kagarama atangaza ko mu bintu byamutwaraga umwanya cyane ari umushinga w’imashini zitanga inyemezabuguzi akaba asize abagomba kuzitunga batararangiza kuzibona.

Bwana Kagarama ashimira kuba Leta yari yaramugiriye icyizere cyo kuyobora ikigo cy’imisoro akaba umwe mu bagize uruhare mu gutuma ikigega cya Leta kibona ibikijyamo kandi yemeza ko umusanzu we azahora awutanga igihe cyose hari uwamukenera.

Komiseri Mushya w'Ikigo cy'Imisoro n'amahoro (RRA), Richard Tusabe.
Komiseri Mushya w’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro (RRA), Richard Tusabe.

Ministre w’Imari n’Igenamigambi Amb. Clever Gatete yashimiye komiseri ucyuye igihe ku kazi yakoreye ikigo cy’Imisoro n’imbaraga yashyize ku ikoreshwa ry’imashini zitanga inyemezabuguzi.

Ashimangira ko umuco wo gukorera hamwe ukomeza abakozi bagatahiriza umugozi umwe bigatuma ikigo kirushaho gukomera. Yishimiye kandi ko iki kigo cyahawe umuyobozi mushya n’ubundi wari umenyereye ibigikorerwamo.

Amb. Gatete yagarutse ku kigero cy’ibikibura kugira ngo amafaranga aturuka mu misoro abe yabasha guhaza ingengo y’imari y’igihugu. Avuga ko kuba hakibura akabakaba 40% bigaragara ko akazi kagomba gukorwa ari kanini bikaba bisaba ingamba nyinshi kugira ngo intego igerweho.

Yasabye gushyira imbaraga mu guha umurongo uhamye ibikorwa by’ubucuruzi bukorwa mu kajagari, nta misoro ibivaho, kugira ngo bimenyekane kandi bive mu kajagari byinjire mu bikorwa bibyara inyungu bitanga umusanzu mu kubaka igihugu bitanga imisoro. Na none kandi yasabye ko imikoranire hagati y’abasora na RRA yarushaho kunoga bahabwa n’amahugurwa ahagije ku bijyanye n’imisoro.

Bwana Richard Tusabe mbere yo kugenwa n’inama y’Abaministre kuba Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, yari asanzwe ari Komiseri Mukuru wungirije akaba na Komiseri wa Gasutamo muri icyo kigo.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 5 )

Uyu muyobozi mushya tumukeneyeho byinshi mu iterambere ry’igihugu, ariko azibande ku kibazo cya ma refund zitinda gusubirizwa ku gihe abacuruzi. Izi refund ziri gutuma abacuruzi benshi bafunga kubera kutazibonera ku gihe.

alias yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

Azihatire gukemurira ku gihe ibibazo bya refund biri guhombya abacuruzi cyane.

Umufatanyabikorwa yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

azanye ingamba nziza aramutse azishyize mubikorwa byazaturinda babandi barya bakanakoresha ibikorwa remezo biba byavuye mumisoro yabanyarwanda kandi we ntaruhare yabigizemo. akazi keza nyakubahwa

maniraho yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

twese tuzi akamaro k’imisoro twamusabaga kuzakora neza kugirango igihugu cyacu gikomeze gutera imbere akomeze afatanye n’ikipe itsinda.

Blaise yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

Arakaza neza uyu Komiseri Mukuru, muzi akiri muri MTN ari umugabo uharanira umusaruro mwiza mu kazi kandi n’abakozi bakabaho neza. Bigup Commissioner General

Zele yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka