Umuyobozi muri ONU yasabye u Rwanda gushyigikira iterambere ry’inganda
Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe iterambere ry’inganda mu Muryango w’Abibumbye (UNIDO) yasabye Perezida wa Repuburika Paul Kagame gushyigikira gahunda ateganyiriza Afurika.
Li Yong uri mu Rwanda kuva ku wa 3 Gashyantare 2016, yamurikiye Perezida Kagame gahunda ye izageza mu mwaka wa 2030.

Yagize ati “Dufite gahunda nshya y’iterambere ry’inganda rirambye kuri bose, kandi turimo gusaba abayobozi b’ibihugu bya Afurika kuzayishyigikira mu nama y’Umuryango w’Abibumbye y’ubutaha.”
Iyi gahunda Yong yatangiye gutegura kuva umwaka ushize, igamije kongera imirimo ishingiye ku nganda ikagera ku bantu benshi ndetse no gufasha ibihugu gusaranganya umusaruro uturuka mu nganda n’ibindi.
Kugira ngo ibi bizagerweho, iyi gahunda izateza imbere ibice byagenewe inganda, ndetse ifashe kuzamura inganda zitunganya umusaruro uturutse ku bihingwa.
Kubera ko ibi bitagerwaho abakora mu nganda batanezerewe, Yong avuga ko gufata neza abakozi ari imwe mu nkingi yihutirwa izitabwaho mu myaka iri imbere, bikazafasha kuzahura ubukungu bw’isi.
Kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ingufu na zo ni ingingo zizibandwaho mu guteza imbere inganda.
Yagize ati “Umukuru w’Igihugu yatwemereye inkunga ifatika muri iyi gahunda dushaka guteza imbere.”
Izi ngingo zizashingirwaho mu guteza imbere inganda nyafurika, ni na zo zari zigize amasezerano y’ubufatanye u Rwanda rwasinyanye na UNIDO ku wa 3 Gashyantare 2016.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yagize ati “Umuryango nk’uyu uzi uburyo ibihugu byateye imbere byabigezeho. Tubatezeho inama mu bya politiki y’iterambere ry’inganda no gushaka abashoramari.”
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Yong yasuye igice cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kugira ngo arebe aho iterembere ry’inganda rihagaze.
Mu nganda yasuye harimo Positivo ikora mudasobwa, C&H Garment iboha imyenda ndetse na Strawtec ikora ibikoresho by’ubwubatsi.
Yong kandi arasura n’uruganda rw’Inyange rutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Politiki y’u Rwanda y’iterambere ry’inganda igaragaza ko 4% by’Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora ari bo bakora mu nganda. Ubuhinzi n’ubworozi bwo bukoresha abagera kuri 80%.
Inganda zinjiza 15% y’ubukungu bw’u Rwanda buri mwaka.
Tabaro Jean de la Croix
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|