Umuyobozi mukuru wa EU ushinzwe Afurika arasura u Rwanda

Umuyobozi w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ushinzwe Afurika, Nick Westcott, arasura u Rwanda kuri uyu wa kabiri, ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo kwirebera uburyo u Rwanda rukomeje kwiteza imbere mu bice bitandukanye.

Muri uru ruzinduko, umuyobozi mukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi akoreye mu Rwanda bwa mbere azagirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Kuwa gatatu tariki 08/02/2012,biteganyijwe ko Westcott azashyira indabyo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, ndetse ahure na bamwe mu bahagariye sosiyete sivire.

Umuryango w’ubumwe bw’uburayi ni umwe mu baterankunga bakomeye b’u Rwanda.

Nick Westcott ni umuyobozi ushinzwe Afurika mu muryango w’ubumwe bw’uburayi kuva mu kwa 02/2011. Mbere yaho yahagarariye igihugu cye cy’u Bwongereza muri Cote d’ivoire, Ghana, Bourkina Faso, Niger ndetse na Togo.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga PhD mu bumenyi bw’Afurika yakuye muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka