Umuyoboro w’amazi uzatuma batongera kuvoma Nyabarongo n’ibinamba

Mu Mudugudu wa Kibaya, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda haracukurwa umuyoboro w’amazi w’ibirometero 12, abaturage bakaba bishimira ko batazongera kuvoma ibinamba.

Nyuma y’igihe kirekire bakoresha amazi mabi bavomye muri Nyabarongo, mu migezi no mu binamba; abaturage bakoresheje amaboko yabo abandi batanga insimburamubyizi mu gucukura umuyoboro w’amazi uva ahitwa Kamuhanda werekeza mu Nyange ho mu Kagari ka Kagina.

Umuyoboro w'amazi wacukuwe n'abaturage mu muganda w'ukwezi kwa Nzeri 2015 banashyiramo ibitembo.
Umuyoboro w’amazi wacukuwe n’abaturage mu muganda w’ukwezi kwa Nzeri 2015 banashyiramo ibitembo.

Bahati Richard, Umukuru w’Umudugudu wa Kibaya, ahamya ko mu mudugudu bari bafite ikibazo cy’amazi ku buryo banze gutegereza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC; cyibwiriza kuhageza umuyoboro w’amazi .

Ati “Twabonye ko dutegereje ko Leta itugezaho amazi byazatinda dukorana inama n’abaturage twiyemeza kwicukurira umuyoboro mu rwego rwo kugira ngo twereke ubuyobozi ko tuyakeneye cyane”.

Bamwe mu baturage bakoresha amazi badashye mu Kinamba cyitwa “Gasagure”, batangaza ko amazi yaho bayakoresha imirimo itandukanye nko gufura, guteka, rimwe na rimwe bakanayanywa. Ngo iyo bakenye amazi meza bayagura amafaranga y’u Rwanda 200 ku ijerekani n’abanyonzi bayagura kuri kaburimbo.

Bishimiye gutanga umusanzu mu gukora umuyoboro w’amazi kuko ngo mu mateka yabo batigeze bakoresha amazi meza.

Umuganda w'abaturage mu gusubiza itaka ku muyoboro bari bamaze gushyiramo ibitembo.
Umuganda w’abaturage mu gusubiza itaka ku muyoboro bari bamaze gushyiramo ibitembo.

Kankindi Consilie, ati “Uyu mucyamo uzengurutse igishanga cya Nyabarongo twese dukoresha amazi tuvoma mu binamba, ndetse hari n’abanywa amazi ya Nyabarongo. Nitubona amazi meza ntituzongera kurwaza inzoka.”

Nyuma y’uruhare rw’abaturage rwo gucukura umuyoboro w’amazi hifashishijwe umuganda n’insimburamubyizi z’abatarabonetse, WASAC izakurikizaho gushyiramo ibihombo by’amazi no kuyageza ku baturage bayakeneye.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, ashima uruhare n’ubushake abaturage bagaragaza mu kubaka ibikorwa by’inyungu rusange, kuko ari ikimenyetso cyo kwigira. Ati “Ibi bikorwa by’inyungu rusange bigira uruhare mu kongera ingengo y’imari y’igihugu.”

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 1 )

rwose baduhe amazi vuba twarategereje twararambiwe kdi ngwibijyega byararangiye ,batubwire ahumuntu yakwishyira twishyure hakirikare murakoze.

kagina yanditse ku itariki ya: 3-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka