“Umuyoboro mugari ufite uruhare mu iterambere rirambye”-Perezida Kagame

Mu nama y’abagize komisiyo y’umuyoboro mugari (broadband commission) iri kubera Ohril mu gihugu cya Macedonia, Perezida Kagame akomeje kugaragaza ko umuyoboro mugari ufite uruhare nunini mu iterambere rirambye cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Afungura inama ya gatanu y’umuyoboro mugari, tariki 02/04/2012, Perezida Kagame yatangaje ko bicyenewe ko umuyoboro mugari usakazwa kure hashoboka kugira ngo amahirwe awurimo ashobore kubyazwa umusaruro cyane cyane mu bijyanye n’ ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga.

“Hari byinshi bigikenewe mu ikoranabuhanga ku buryo umuyoboro mugari wagira uruhare mu kwihutisha ubukungu ku buryo byangira impinduka ku baturage bacu. Hacyenewe kubakwa ubufatanye bushingiye ku itarambere rirambye.”; nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye.

Iyi nama yitabiriye n’umuherwe wa mbere ku isi, Carlos Slim, nawe uri mu bayoboye komisiyo y’umuyoboro mugari. Yagaragaje ko iyi komisiyo icyeneye gukora byinshi kugira ngo ibigo bito n’ibiciriritse bishobore kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’aho bikorera binyujijwe mu byo bikora.

Slim yagize ati “Ibigo bito n’ibiciriritse bigira uruhare mu iterambere ry’isi mu guhanga imirimo, uyu muyoboro mugari ushobora gufasha ibi bigo kongera umusaruro hatangwa akazi ndetse no kugeza ku masomo ibyo ibi bigo bikora.”

Guhanga imirimo no gufasha urubyiruko kubona imirimo biri mu bicyenewe kugira ngo ibyo iyi nama yifuza bigerweho; nk’uko byagaragajwe muri iyo nama.

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe itumanaho (Telecommunications Union) cyagaragaje abandi bazafasha komisiyo y’umuyoboro mugari gukora akazi kayo neza cyane ko itegerejweho umusaruro.

Abongewe muri iyo komisiyo bagera ku munani barimo Dr Hessa Al-Jaber, Sheikh Abdullah Bin Mohammed Bin Saud Al-Thani, Dr Saad Bin Dhafer Al Qahtani, Mr Vanu Bose, Mr Innocenti Botti, Jasna Matić, Dr Armen Orujyan, Mr Jean-Louis Schiltz benshi muri bo ni abayobozi b’ibigo abandi bakaba ari abayobozi mu bihugu bitandukanye.

Dr Hamadoun Touré, umunyamabanga wa International Telecommunications Union, akaba n’umuyobozi muri komisiyo y’umuyoboro mugari yatangaje ko abongerewe muri iyi komisiyo bazagira uruhare mu kongera umusaruro cyane ko bashyizwemo hagendewe ku bumenyi n’uburambe bafite.

Uretse kuganira ku kwihutisha ubushobozi mu gusakaza uyu muyoboro, abari muri iyi nama bafatwa nk’inararibonye baraganira no ku ngamba zizagezwa ku nama y’umuryango w’abibumbye iteganyijwe kwiga ku iterambere rirambye izaba muri uyu mwaka yiswe Rio+20.

Komisiyo y’umuyoboro mugari ihuriwemo n’abayobozi b’ibigo n’inganda bikomeye, abanyapolitiki n’abahagarariye za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abahanga ndetse n’indi miryango irebwa n’iterambere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka