Umuyaga uvanze n’imvura wasize imiryango 21 ku gasozi

Amazu 21 yavuyeho ibisenge andi 16 avaho amabati n’ibihingwa birangirika kubera imvura ivanze n’umuyaga n’urubura yaguye mu Murenge wa Karangazi.

Imvura yaguye ahagana saa cyenda z’igicamunsi ikibasira imidugudu ine yo mu tugari dutatu tugize Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, yangije n’imyaka irimo imyumbati n’urutoki.

Imwe mu mazu yasennywe n'imvura.
Imwe mu mazu yasennywe n’imvura.

Umudugudu wa Nkuna mu Kagari ka Rubagabaga n’uwa Ruziranyenzi mu Kagari ka Musenyi ni yo irimo amazu menshi yavuyeho ibisenge.

Kimana Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Ruziranyenzi mu Kagari ka Musenyi akaba afite inzu yavuyeho igesenge na zimwe mu nkuta zayo zikagwa, yakomerekereyemo byoroheje n’ihene ye igwirwa n’urukuta irapfa. Yasabye Leta kumugoboka kuko nta mikoro yabona yokongera kwiyubakira.

Yagize ati “Na mbere nubakiwe na Leta kuko sinishoboye n’agahene bampaye mu budehe kapfuye. Mbega ntegereje Leta kuko njye ntako meze.”

Izi nsina na zo zagwishijwe n'inkubi y'umuyaga.
Izi nsina na zo zagwishijwe n’inkubi y’umuyaga.

Batamuriza Annet utuye mu Mudugudu wa Ruziranyenzi mu Kagari ka Musenyi, urutoki rwe rwose rwaguye hasi. Avuga ko bizeye ko Leta izabagoboka.

Ati “Satani irashaka kuduteza inzara ariko twizeye Imana na Leta. Uwampa ngo nibura noroherezwe kwishyurira abana biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza ahandi nkarwana no kugaburira abasigaye.”

Ubuso bw’urutoki rwangiritse ntiburamenyekana ariko amazu yavuyeho ibisenge burundu ni 21, ayavuyeho amwe mu mabati ni 16.

Niwemahoro Jacques, ushinzwe kurwanya Ibiza muri Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura Impunzi, MIDIMAR, mu Karere ka Nyagatare, yasabye abaturage gucumbikira bagenzi babo mu gihe hagitegerejwe ko abatishoboye bafashwa.

Yagize ati “Baraba bacumbikirwa na bagenzi babo mu gihe hagitegerejwe ubufasha. Gusa bose si ko bazafashwa, ni bake muri bo bigaragara ko batishoboye.”

Andi mafoto:

Uyu mubyeyi yari yumiwe nyuma yo kubona ibyamubayeho.
Uyu mubyeyi yari yumiwe nyuma yo kubona ibyamubayeho.
Uyu musaza we byamurenze, aratabaza.
Uyu musaza we byamurenze, aratabaza.
Ibyari mu nzu byose birimo n'imyambaro byahindanye.
Ibyari mu nzu byose birimo n’imyambaro byahindanye.
Inzu zasenyutse mu buryo bugaragarira amaso.
Inzu zasenyutse mu buryo bugaragarira amaso.
Uyu mubyeyi usanganywe ubumuga bw'ingingo yabuze icyo gukora yiyicarira hano. Arababaye cyane.
Uyu mubyeyi usanganywe ubumuga bw’ingingo yabuze icyo gukora yiyicarira hano. Arababaye cyane.
Abaturage bagerageje kumesa ibishoboka kugira ngo barebe ko baza kubona icyo bambara n'icyo baryamira aho bacumbitse.
Abaturage bagerageje kumesa ibishoboka kugira ngo barebe ko baza kubona icyo bambara n’icyo baryamira aho bacumbitse.
Izi nzu zose zasenywe n'imvura ivanze n'umuyaga mwinshi.
Izi nzu zose zasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga mwinshi.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka