Umutwe ushinzwe ubutasi muri Kenya ngo waba ukorana na Kabuga
Urupfu rw’umusirikare w’umunyakenya wishwe azira gushaka kuvuga amakuru yerekeye Kabuga ndese no gutahurwa amufotora rwihishwa nirwo rwabaye intandaro y’amakuru avuga ko umutwe w’ubutasi wo muri Kenya ukorana na Kabuga Felicien.
Michael Sarunei yishwe tariki 13/02/2009 ngo yazize ko yatangaje ko yari mu bashinzwe kurinda Kabuga ndetse akaba yaranashatse gutangaza aho Kabuga aherereye.
Uyu musirikare wari ushinzwe kurinda Kabuga yari mu itsinda ryashyizweho n’abantu bakorana na serivisi y’ubutasi yo muri Kenya (NSIS). Iryo tsinda rifatanyije n’uwo mutwe rikurikiranira hafi ubuzima bwa Kabuga ndetse n’umutekano we wa buri munsi ; nk’uko ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya cyabitangaje.
Daily Nation ivuga ko nubwo igihugu cya Kenya gihakana ko gicumbikiye Kabuga ngo sibyo kuko arinzwe n’abasirikare b’icyo gihugu bafatanyije n’umutwe ushinzwe ubutasi muri Kenya (NSIS).
Abemera kurinda Kabuga babikora kubera agafaranga gatubutse bahabwa dore ko ngo ugize amahirwe yo kurinda uyu muherwe aba aciye ukubiri n’ubukene; nk’uko ababonaga uyu musirikare mbere y’uko yicwa babyemeza.
Umuvugizi wa Leta ya Kenya, Alfred Mutua, avuga ko Leta ya Kenya nta ruhare ifite mu guhisha Kabuga kandi ko igisirikare cyabo ntaho gihuriye na Kabuga.
Yagize ati « Igihugu cya Kenya nta hantu na hamwe gihuriye na Kabuga, yewe nta n’umuntu n’umwe muri Guverinoma yacu ufite uruhare mu gukingira ikibaba Kabuga. Twe kugeza ubu dukorana na Leta y’u Rwanda ku buryo bunoze kandi buboneye kuko twese dushaka ko Kabuga yatabwa muri yombi».
NTV, televisiyo yo mu gihugu cya Kenya iherutse gutangaza ko Kabuga aba muri Kenya kandi ko umusirikare Michael Sarunei yishwe amaze gufata amafoto ya Kabuga ndetse n’ayo mafoto iyi televisiyo ikaba ifite atatu muri yo.
Michael Sarunei ngo yavuye aho yabaga ajyanywe n’imodoka ya Leta yo mu bwoko bwa Land Rover ifite puraki GK 029K, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara; nk’uko abaturanyi be babitangarije Daily Nation.
Uyu musirikare yapfuye akurikira umunyamakuru Michael Munuhe wakubiswe kugeza apfuye ubwo yashakaga gutangariza FBI aho Kabuga aherereye.
Hari amakuru avuga ko Kabuga, Umunyarwanda ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside, aba muri Kenya ariko Leta y’icyo gihugu yakomeje kubihakana yivuye inyuma.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cy’amadorali agera kuri miliyoni eshanu ku muntu uzatanga amakuru avuga aho Kabuga aherereye.
Anne Marie Niwemwiza
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
mubyukuri njyewe ndabona Leta yurwanda,iri kwirushya kyane
kubera yuko namahanga yananiwe gufata kabuga feleciene ,uriya n umuntu,ufite,amafaranga meshi,ndibazako,amerca yatanze,akayabo kamafaranga meshi,ariko kungeza nubu ntarafakwa njyew ndabona twarekyera ,ahubwo mureketuhure,mumitwe yacu nimitima yacu yogukoza gutekyeza,uwo tutazabona mer6 mbaye mbashimiye
Iriya foto ntago ari iya Kabuga Felicien, ahubwo uriya munyakenya bafotoye azabigenderamo
Arabeshya na Radovan Karadzic yaratinze araboneka yarihinduye igisaza cy’ubwanwa. Iminsi y’igisambo ni mirongo ine. Umenya Kabuga ageze kuwa 35! Ariko iriya foto jyewe sinemera ko ari iy’umusaza ufite imyaka irenga 75!
baca umugani mukinyarwanda ngo uhishira akakumara kurubyaro.ese ubwo koko iperereza nirikorwa kabuga akavumbuka muri kenya ubwo kenya ntabihano yaba ikwiye?