Umuturage wa Afrika ntakibukwe mu matora gusa-Amb Ndangiza
Ubukungu bwa Afrika bushingiye ku baturage bayo ari yo mpamvu ibitekerezo byabo bigomba kubahwa, ntibagakenerwe n’abashaka amajwi mu matora gusa.
Byavugiwe mu kiganiro Ambasaderi Fatuma Ndangiza, umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere(RGB) na bamwe mu bahagarariye amasendika y’abakozi n’abo mu ihuriro nyafurika ry’ubucuruzi, bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Ukwakira 2015.

Iki kiganiro kikaba cyari kigamije gutegura inama izabera i Kigali, ikazatangira ejo ku wa 28 kugeza 30 Ukwakira 2015, ikaba igamije kureba ahazaza ha Afrika mu bijyanye n’imiyoborere na demokarasi aho izahuza abantu barenga 200 bo mu bihugu 27 byo kuri uyu mugabane.
Avuga ku bizitabwaho muri iyi nama, Amb Fatuma Ndangiza yibanze ku kamaro k’uruhare rw’abaturage mu miyoborere.
Yagize ati"Iyo umuturage yigishijwe akamenya uruhare rwe mu buzima bw’igihugu, ni bwo abasha gutanga umusanzu we bityo ntabe umwami cyangwa umwamikazi mu gihe cy’amatora gusa, ahubwo amenye no kubaza uwatowe icyo yunguye igihugu".
Yatanze urugero ku Rwanda, aho rwashyizeho gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage kugira ngo bagire uruhare mu bibakorerwa ndetse bagire n’uruvugiro bityo bakagira inama abayobozi.

Manzi Eric, Umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), avuga ko Abanyafurika ari bo bagomba kumenya ibibazo byabo.
Agira ati"Afurika imaze imyaka irenga 50 ivuye mu bukoloni kandi amasendika Nyafrika y’abakozi yabigizemo uruhare rukomeye. Ni ngombwa rero ko Abanyafurika tuganira tukamenya icyo dukeneye kandi tukakibonera ibisubizo".
Areski Mezhoud Ousa, Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe Nyafrika ry’ubucuruzi(OATUU), avuga ko Afrika idakennye ahubwo ko abaturage bayo bakeneye guhugurwa, bakamenya gucunga neza ibyabo ndetse no kwaka raporo abayozi babo.
Akomeza avuga ko ibi ari urugendo rurerure ariko kandi rushoka. Abivuga ashingiye ku bunararibonye bw’u Rwanda, aho ngo yishimiye iterambere rugezeho nyuma y’igihe gito ruvuye muri Jenoside, akanashimishwa n’uko iyi nama ari ho ibereye.
Munyantore Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|