Umuturage afite uruhare mu kwirinda impanuka zibera mu mihanda- DIGP Munyuza

Ntabwo polisi y’igihugu yabona abapolisi ishyira muri buri kirometero bagenzura ibinyabiziga byihuta ahubwo hagomba kubaho ubufatanye n’abaturage kugira ngo barwanye abashoferi batitwara neza mu muhanda.

Ibi ni bimwe mu byavuzwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza kuri uyu wa 13/08/2014, ubwo mu Karere ka Gakenke hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zimaze gutwara ubuzima bw’abantu batari bake.

DIGP Munyuza yasabye abaturage kwitwararika mu muhanda kuko hari n’impanuka zibaho zitewe n’abaturage batitwara neza mu gihe bari muri kaburimbo.

Ati “hari impanuka na none zidaterwa n’umuvuduko mwinshi, ntiziterwe n’uburangare bw’abashoferi zigaterwa n’imyitwarire y’abaturage. Abaturage nabo bakwiye kumenya ko kaburimbo harimo imodoka bakamenya uko bayigenda iruhande”.

DIGP Dan Munyuza asobanurira abaturage ko badakwiye kujya bakinira mu muhanda wa kaburimbo.
DIGP Dan Munyuza asobanurira abaturage ko badakwiye kujya bakinira mu muhanda wa kaburimbo.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa yakomeje asaba polisi y’igihugu aho ikorera hose gufatanya n’ubuyobozi bakigisha abaturage aho bakwiye kugendera naho bakwiye kwirinda kugendera cyane cyane mu mihanda minini.

Mu zindi mpanuro zagejejwe ku baturage ni ukugira uruhare nabo ubwabo mu gukumira impanuka batanga amakuru mu gihe babonye umushoferi warenze ku mabwiriza kuko usanga akenshi aribo bagirwaho ingaruka zikomeye n’izo mpanuka.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe yabwiye abaturage ko umunsi nk’uyu ukwiye kubasigira ingamba zikomeye zijyanye no kwiyemeza kutazajya bakinira mu muhanda hagati kubera ko biteza impanuka.

Zimwe mu ntandaro z’impanuka zikunze kubera muri bino bice ngo ahanini ziterwa n’uburangare bw’abashoferi birengagiza amwe mu mategeko y’umuhanda kandi bakagenda babwirana aho basize abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda ku buryo iyo baharenze bongera umuvuduko kugeza ubwo bongera kubageraho.

Abaturage batuye mu bice bitandukanye bigize akarere ka Gakenke baje kumva impanuro z'uburyo bagomba gukoresha umuhanda.
Abaturage batuye mu bice bitandukanye bigize akarere ka Gakenke baje kumva impanuro z’uburyo bagomba gukoresha umuhanda.

Gusa ariko bamwe mu baturage bari bitabiriye uyu munsi baba abakoresha umuhanda ku buryo bw’amaguru cyangwa abatwariramo ibinyabiziga bafite ingamba batahanye kugira ngo impanuka zidakomeza guhitana abantu nk’uko babisobanura.

Faraziya Ntaneza wo mu Kagari ka Muhororo mu Murenge wa Cyabingo yemeza ko nyuma yo kwigishwa ubutumwa bakuyemo ari uko badakwiye kugendera mu muhanda ku buryo n’uwurimo bazajya bamubwira kuwuvamo kuko babonye ko ubuzima bwabo buhangirikira.

Ati “imodoka n’imodoka kuko ifite ibiziga ku buryo ufite amaguru yakagombye kuyihunga kandi niyo yayihunga ikamusangayo ariko ntacyo aba yahunze umuhanda”.

Mohamed Bizimana bakunda kwita Papa Buhari ni umushoferi utwara imodoka zitwara abagenzi. Nawe yemeza ko ahanini impanuka ziterwa n’umuvuduko hamwe n’uburangare bw’abashoferi, gusa ariko ngo n’abagenzi babigiramo uruhare kuko bashobora kubwira umushoferi ngo agende buhoro.

Ati “cyane cyane biterwa n’umuvuduko umushoferi aba afite ariko ahanini bigaterwa n’abagenzi badashobora kuvuga ngo babuze abashoferi umuvuduko ukabije kuko we aba ashaka kugira ngo akore amaturu menshi”.

Urugendo rugamije kwamagana impanuka zo mu muhanda rwakozwe n'abantu batandukanye barimo N'abatwara abagenzi.
Urugendo rugamije kwamagana impanuka zo mu muhanda rwakozwe n’abantu batandukanye barimo N’abatwara abagenzi.

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Gakenke cyatangijwe n’urugendo rugamije kwamagana impanuka zo mu muhanda rwaturutse ahitwa mu Ryabaziga, haheruka kugongerwa abana bagera 15 umunani muri bo bakaba barahatakarije ubuzima, rwerekeza mu mudugudu wa Karombero.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 1 )

ubufatanye bwa polisi nabaturage bugomba gushimangirwa no gutungiranira agatoki ku makosa ashobora gukorwa maze bigatanga umusaruro

munyuza yanditse ku itariki ya: 14-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka