Umutingito w’i Masisi wumvikanye no mu Rwanda
Umutingito ufite ubukana bwa 5.1 wumvikanye mu Burasirazuba bwa Congo n’u Rwanda uturutse i Masisi na Walikale kuri uyu wa 4 Gashyantare 2016.
Dr Dushime Dyrckx ukurikiranira hafi Ibiza n’Imitingito mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yatangarije Kigali Today ko uwo mutingito wabaye ku gicamunsi cy’uyu munnsi uturutse muri DR Congo wageze no mu Rwanda.

Avuga ko wari ufite ubukana bwa 5.1 ukaba wakubitiye ku bilimetero 77 mu Burengerazuba bwa Sake, ugereranyije ngo hakaba ari muri Masisi cyangwa Walikale.
Uwo mutingito waherekejwe n’undi wumvikanye mu Rwanda saa 16h28, yombi cyakora ngo nta ngaruka yagize ku Rwanda.
Dr Dushime yagize ati “Ni byo koko umutingito wumvikanye ariko ntacyo turamenya cyangiritse mu Rwanda, naho aho wumvikanye mu Burasirazuba bwa Congo abakurikiranira hafi ibiza twavuganye kandi bambwira ko ntacyo baramenya cyangiritse.”
Uwo mutingito ntiharamenyekana niba imihindagurikire wateje mu birunga bya Nyamuragira na Nyiragongo bisanzwe biteza imitingito iyo bigiye kuruka.
Dr Dushime akomeza avuga ko uwo mutingito ntaho uhuriye n’ibirunga ahubwo watewe n’ibibuye biri mu nda y’isi bihora mu ngendo.
Tariki ya 7 Kanama 2015 muri Kivu y’Amajyepfo humvikanye undi mutingito wari ufite 5.8 wagize ingaruka ku buzima bw’abatuye mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda usenya amazu.
Ohereza igitekerezo
|