Umutekano w’amafaranga y’ubwitange ucungwa na nde?

Kuva mu myaka isaga mirongo itatu ishize, abanyarwanda batojwe imvugo ndetse n’ingiro yo kwishakamo ibisubizo ndetse no kugira uruhare mu bibakorerwa. Ibi ngibi byafashe umurongo, ndetse ibikorwa binyuranye by’inyungu rusange bigaragaramo uruhare rw’abaturage.

Mu Karere ka Gicumbi binyuze mu muganda biyubakiye ikiraro
Mu Karere ka Gicumbi binyuze mu muganda biyubakiye ikiraro

Nko mu mpera z’Umwaka wa 2021, abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, bishatsemo ubushobozi bagura imodoka y’umutekano ifite agaciro ka Miliyoni 14 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’iki gikorwa, abayobozi bashyizeho umuhigo wo kugeza iyi gahunda mu mirenge yose igize akarere ka Musanze, bahereye muri Kinigi na Busogo, nabo bari batangiye kwegeranya ubushobozi.

Ibi bikorwa si ibyo mu cyaro gusa, ahubwo no mu mijyi birazwi cyane. Nko mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ubu buri murenge ufite imodoka y’irondo n’isuku nayo yaguzwe n’abaturage.

Umwaka ushize, abaturage bo mu murenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu, Umudugudu wa Gihogere, Akarere ka Gasabo nabo batashye umuhanda biyubakiye ureshya na 1,8 km ukaba waruzuye ubatwaye Miliyoni 98Frw.

Abaturage b'Akagari ka Rutonde muri Rulindo biyubakiye ibiro by'Akagari
Abaturage b’Akagari ka Rutonde muri Rulindo biyubakiye ibiro by’Akagari

Muri ibi bikorwa, abaturage baba bafite ikibazo kigaragara bashaka gukemura, ku buryo badashyira amafaranga yabo mu mpfabusa.

Nko mu mwaka wa 2019, abaturage b’Akagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo bakusanyije Miliyoni 40 biyubakira Ibiro by’Akagari kugira ngo baherwe serivisi ahantu hisanzuye kuko bari bamaze imyaka 25 bakorera mu bukode bw’icyumba kimwe rukumbi.

Bizumuremyi Thacien, umwe mu batuye aka kagari avuga ko bimwe mu bibazo byaterwaga no kubura aho bakorera yagize ati “Iyo twajyaga gusaba serivisi turi benshi wasangaga duhagaze ku zuba, imvura yagwa ikatunyagira kuko kari akumba gato cyane. Hari n’igihe nigeze gutaha ntahawe serivisi kubera ko nasanzeyo umuvundo.”

Icyuho mu micungire y’ibyavuye mu bwitange

N’ubwo baba bakoze igikorwa cy’indashyikirwa, abaturage baba bishyize hamwe, amafaranga ashobora kubaca mu myanya y’intoki.

Nko muri Nzeri uyu mwaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, Mwenedata Olivier, yafashwe n’Urwego rw’igihugu cy’ubugenzacyaha - RIB akekwaho icyaha cyo kurigisa Amafaranga y’u Rwanda 5,000,000 yari agenewe kugura imodoka y’Umurenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko tariki ya 12 Nyakanga 2013, aribwo Gitifu Mwenedata yafatiwe mu cyuho amaze kubikuza kuri ‘MoMo Code’ 5,000,000Frw.

Iki kibazo cyatumye n’abaturanyi b’umurenge wa Gahara bacika intege. Mu murenge wa Gatore basabye gusubizwa amafaranga yabo batanze kugira ngo hagurwe imodoka y’umutekano.

Abaturage ba Kayonza bubakiye Polisi amacumbi kugira ngo ikorere mu Murenge wabo
Abaturage ba Kayonza bubakiye Polisi amacumbi kugira ngo ikorere mu Murenge wabo

Umwe mu baturage yabwiye Kigali Today ko yifuza gusubizwa amafaranga ye kuko nyuma baje kumenya ko kwakira imisanzu yabo byahagaze ndetse n’icyari kigambiriwe kitagikozwe.

Agira ati “Amafaranga twayatangaga binyuze mu muryango w’ingobyi kandi nta muturage utawubamo. Tumaze kumva ko Gahara gitifu yafunzwe ariyo azira tubajije batubwira ko natwe kuyakira byahagaze. None rero nkumva twayasubizwa kuko icyo yagombaga gukora cyavuyeho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, aherutse kubwira itangazamakuru ko amafaranga y’aba baturage ahari kandi abitswe neza.

Avuga ko hari hamaze gukusanywa 5,000,000 Frw, bityo basanga atagura imodoka ariko bayungikanya n’ayo umuterankunga yabahaye kugira ngo havemo igikorwa gifatika.
Rangira yagize ati “Kubera ibibazo twagiye tubona twahagaritse kwakira amafaranga y’abaturage. Ayari ahari twifuza ko yagurwamo imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Rwantonde kuko twari dufite umufatanyabikorwa wemeye kongeraho ikaboneka.”

Amabwiriza avuga iki ku ruhare rw’abaturage mu bibakorerwa?

KUBANA Richard Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake n’ubukangurambaga, avuga ko nta mabwiriza yihariye agenga gahunda y’uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa uretse kuba bivomwa mu itegeko nshinga mu ngigo yaryo ya 48.

Iyi ngingo iragira iti:

“(1) Leta ifite inshingano yo gushyiraho uburyo bwo guteza imbere abenegihugu.

(2) Abanyarwanda bose bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bitabira umurimo, babumbatira amahoro, demokarasi, ubutabera n’uburinganire mu mibereho y’abaturage no kugira uruhare mu kurengera Igihugu cyabo.

(3) Itegeko rigena ibyerekeye gukorera Igihugu mu bwitange”.

Abaturage mu Murenge wa Remera/Kigali bashyize hamwe ubushobozi biyubakira umuhanda wa kaburimbo
Abaturage mu Murenge wa Remera/Kigali bashyize hamwe ubushobozi biyubakira umuhanda wa kaburimbo

Kubana avuga ko ntako bisa kubona umuturage agira ishyaka n’inyota yo kunganira Leta mu bikorwa binyuranye imugezaho.

Yagize ati “Ni inshingano za Leta kugeza ku muturage ibyo yifuza byamufasha gutera imbere. Ariko Leta ibazwa byinshi mu ngengo y’imari, bikaba ngombwa hakorwa imirimo ijyanye n’ubushobozi bubonetse.”

Kubana avuga ko n’ubwo nta mabwiriza yihariye ajyanye n’ubwitange- “hari andi mategeko n’amabwiriza bihari kandi bigena uko uwakoze nabi ibyo ashinzwe cyangwa uwanyuranyije n’amategeko akurikiranwa.”

Cyakora yunzemo avuga ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo iyi gahunda nziza irusheho kunoga, n’ahaba hagaragara ibyuho birusheho kugenda neza.

Icyakora ku bijyanye n’imicungire, Kubana avuga ko iyo abaturage bafite gahunda yo kwikorera igikorwaremezo bishyira hamwe bakabiganiraho noneho bakanitoramo komite izabafasha gukurikirana imirimo.

Aha kandi ngo nta muyobozi mu nzego z’ibanze wemerewe kujya muri izo komite z’abaturage ziba zigomba guseswa igihe igikorwa kirangiye.

Amategeko n’amabwiriza bazagenderaho nayo ngo ashyirwaho na bene igikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka