Umutekano si inzu ngo iruzura uyitahe – Brig Gen Georges Rwigamba

Mu nama y’umutekano yahuje abakuru b’imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ab’imirenge igize akarere ka Huye n’ubuyobozi bw’akarere tariki 12/5/2014, Brig. Gen. Georges Rwigamba uyobora Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, yababwiye ko umutekano atari inzu ngo iruzura bayitahe.

Brig. Gen. Georges Rwigamba yagize ati “Umutekano si inzu ngo iruzura uyitahe. Duhora tuwushaka buri gihe. N’iyo tuwufite ejo tuba dushaka yuko wiyongeraho. Nta gihe uzuzura rero. Ntabwo ari inzu ngo turayubatse, tugeze muri fondasiyo, turasakaye, dukoze finissage, turayitashyemo. Umutekano uhora wifuzwa.”

N’ikimenyimenyi, ngo kuva umuntu yatangira kuba we, yamye yifuza umutekano, kugeza n’uyu munsi. Ku bw’ibyo, ngo ingufu za buri Munyarwanda zirakenewe mu kuwubunga. Ati “Ushinzwe umutekano si uwambaye iniforume: twese uratureba, tumenye kuwushakira amakuru no kuyatanga ku babishinzwe.”

Brig. Gen. Georges Rwigamba uyobora Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo.
Brig. Gen. Georges Rwigamba uyobora Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Brig. Gen. Rwigamba kandi yibukije abayobozi bo mu karere ka Huye ko kuri iki gihe hariho abantu bari hanze y’igihugu badashakira u Rwanda amahoro. Abo ni FDLR y’abasize bahekuye u Rwanda, hamwe n’andi mashyaka ari hanze y’u Rwanda biyunze, none bakaba “bashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.”

Ayo mashyaka yandi ngo ni RNC ya ba Kayumba Nyamwasa, RDI Rwanda nziza ya Twagiramungu, FDU Inkingi ya Ingabire na PS Imberakuri, kandi ngo gahunda afite ni iyo gushakisha abo bafatanya mu Banyarwanda bashukisha kuzabaha ibihembo nk’uko bashutse ba Kizito n’abandi.

Brig. Gen. Rwigamba kandi ati “Mu gihe FDLR n’abo bifatanyije bashaka kuduhungabanyiriza umutekano, turi mu ntambara y’amakuru. Nutamenya umwanzi azakugirira nabi. Numumenya uzaba umutahuye atakigize nabi. Ibindi, uzabiturekere tuzabikora.”

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu karere ka Huye barasabwa kugira uruhare runini mu kubungabunga umutekano w'igihugu.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Huye barasabwa kugira uruhare runini mu kubungabunga umutekano w’igihugu.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Musa Fazili Harerimana na we wari witabiriye iyi nama nk’umuyobozi ushinzwe gufasha akarere ka Huye n’aka Gisagara, na we yasabye abayobozi b’i Huye kugira uruhare runini mu kurinda umutekano w’igihugu kuko ureba buri wese.

Yagize ati “turi mu rugamba rwo gutera imbere, ariko iterambere ntiryashoboka nta mutekano. Buri wese rero awuharanire.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 2 )

@Hadassa, warebeye kuri iyo foto se urabona ntacyo bikubwiye? Nyiri amaso yerekwa bike....

Mukwiye yanditse ku itariki ya: 15-05-2014  →  Musubize

Ayi nya!! Ariko habaye iki ko inama z’imitekano zabaye nyinshyi!! Mwatubwiye natwe!

Ndabo na mukora amanama cyane!!

Hadassa yanditse ku itariki ya: 14-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka