Umusore yahaye gahunda indaya ebyiri bose bibaviramo kurara mu buroko
Umusore w’imyaka 21 ukora akazi ko kogosha mu mujyi wa Gakenke yahaye gahunda indaya ebyiri bose bibaviramo kurara mu buroko kubera umutekano muke byateye aho acumbitse.
Uwizeyimana Emmerence wiyemerera ko akora akazi k’uburaya avuga ko yahawe gahunda yo kuryamana na Twizeyimana Etienne kuwa mbere tariki 04/06/2012 nimugoroba maze bajya mu cyumba gukora ibyabo.
Ubwo bari mu cyumba bahugiye mu byabo, indi ndaya yitwa Bamporineza Claudine na we udahakana ko akora akazi k’uburaya yaje kwa Twizeyimana afite gahunda yo kurarana nawe iryo joro ku mafaranga 5000 nk’uko bari babisezeranye.
Umusore yagerageje gusohora indaya ya mbere bari baryamanye kugira ngo abone uko ararana n’indi ndaya. Abonye bimunaniye yitabaje undi musore witwa Urayeneza Bona kugira ngo amufashe gusohora uwo mukobwa.
Uwizeyimana yaje gusohorwa mu nzu ahitamo kwihimura atera amabuye ku mabati anamena ibirahuri by’inzu yari aryamyemo n’uwo musore.
Abashinzwe umutekano bari hafi aho ku irondo bahise batabara bata muri yombi abo bakobwa babiri, umusore ndetse na Urayeneza hamwe n’umukobwa yita fiancée we wari waje kumuraza bose barara kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke. Barekuwe ku gicamutsi tariki 05/06/2012.
Nyuma yo gufungurwa, Twizeyimana umaze gusa icyumweru mu mujyi wa Gakenke yemeza ko agiye kureka ubusambanyi agasubira mu gusenga nka mbere kuko icyo abikuyemo ari ugufungwa bwa mbere mu buzima bwe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
mushahari wazambi nimawuti,twiziyimana namugira inama yo kwihana ataratungurwa n’urupfu.gusa urwo ni urugero rwiza kumuntu wasubiye unyuma akava mubyizerwa,abonye umwanya mwiza wo kwihana.kdi nda gira inama abandi bameze nka twizeyimana gufata icyemezo kiza cyo kureka izo ngeso mbi.
Kigalitoday waziye igihe. Abanyarwanda dukeneye amakuru nk’aya kuko na yo arakenewe. Njye mbona nta kibazo cya unprefessionalism kuko barafashwe kandi barafungwa bazira uburaya bwabo. Murakoze!
Kigalitoday waziye igihe. Abanyarwanda dukeneye amakuru nk’aya kuko na yo arakenewe. Njye mbona nta kibazo cya unprefessionalism kuko barafashwe kandi barafungwa bazira uburaya bwabo. Murakoze!
Kigalitoday muri Professional. nizeye ko nimumenya n’abayobozi babikora mufite gihamya nizera ko nabo muzabashyira ku karubanda nta kabuza. Mukomereze aho!
Muri abagabo. Itangazamakuru rigomba gushyira ku karubanda abanyamakosa kuko ntabwo rihimba amakuru na bo ubwabo baba bishyize ku karubanda. Murakoze!
Nka bantu ba banyamwuga muremera mugakora ikosa nkiri!ryo gushyira abantu ku karubanda,wampa namwe bizababeho nibwo muzaca akenge! ese kuki mugira bamwe muhisha?abandi ku karubanda?
Ariko rero you are not professional journalists. Ubu se amafoto y’aba bantu ko muyashyize hanze? Njye ibyo mu rwanda birandambiye pe, mugira bamwe muhishira abandi mukabatangaza!! Kubera ko aba ari abaturage rero nibo muboneranye mubashyira ahagaragara