Umusore w’umubaji yegukanye imodoka muri Sharama
Mu gikorwa cyo guhemba abandi banyamahirwe batsinze muri tombora ya MTN yitwa “Sharama”, kuri uyu wa 10/01/2013 mu karere ka Muhanga, umusore w’umubaji witwa Tambwe Abed niwe wegukanye imodoka.
Uyu musore aratangaza ko yakoze cyane kugirango abashe kubona ibihembo bikomeye ariko ngo ntiyigeze atekereza ko yabona imodoka. Tambwe avuga ko atari ubwa mbere atomboye muri MTN kuko ngo hari ubwo yigeze no gutombora amafaranga ibihumbi ijana.
Avuga ko mbere yari azi ko muri uyu mukino wa tombora ya Sharama ari ikimenyane kibamo gusa ariko ngo kuva yahabwa amafaranga ngo yahise agira icyizere. Tambwe akomeza avuga ko ibi byamuhaye imbaraga zo gukomeza uyu mukino kugirango abone ibihembo byisumbuye.
Agira ati: “sinarinzi ko nabona imodoka pe! Mbere nanjye narinzi ko ari ikimenyane ariko nta kirimo kuko muri MTN nta muntu nziranye nawe ngo antekinire”.
Uyu musore avuga ko amafaranga amaze gutanga muri uyu mukino kugirango abashe kubona iyi modoka ngo aragera muri miliyoni ibyeri yagiye agura amakarita kugirango akine uyu mukino.
Numa Alain, ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri MTN iri gutanga ibi bihembo avuga ko nta kimenyane kiba muri iyi sosiyete by’umwihariko muri Sharana kuko ngo bikorwa bitewe n’uko umuntu yakinnye n’amanota yagize.
Avuga kandi ko iki gikorwa gikorerwa no ku maradiyo bagahamagara abatsinze abantu bose babyumva kuko nta kimenyane kiba kirimo.
Ibindi bihembo byatanzwe akaba ari televiziyo yetombowe n’umuntu umwe ndetse n’abantu bane batomboye amafaranga ibihumbi 500 umwe umweri.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Umva mwabantu mwe, Tombora nirushanwa bifite aho bihuriye!! Jye mpamyako MTN ikoresha logique ya probability! RURA yazajya ibidukurikiranira! gusa nange ndemeza ko uwashoye amafaranga meshi afite amahirwe yo gutsinda kurusha uwashoye make! Icyo ntakwemeza nuko uwashoye meshi kurusha abandi ariwe utsinda!!!
HAHAHA ARIKO YE UBU RULA YIRIRWA ISHYIRA HO IBIHANO NGO NI NETWORK ZIKORA NABI BAGIYE BAHERA KURI SHARAMA,NA ZA BONANE ZA TIGO...KO ABA BAHINJARIKA ABANYARWANDA BAKABANYUNYUZA MO NA DUKE BIFITIYE,ubu se tombola ya 2000000 ni tombola,cg ni irushanwa,RULA AZABAZE NA KCB YASHYIZE HO ABANTU NONE YA MODOKA IBOREYE KUGISIMENTI BAANZE KUYIHA ABAFITE AYAGURA IZINDI NYINSHI??? Puu ntimukatubeshye.
Ntimukajye mwirirwa mubeshye abantu ngo murakoresha amatombola. Nta narimwe Tombola ishobora gukorwa muri buriya burya kuko muri Tombola umuntu ashobora kohereza 1 sms agatombora ariko hariya ni Irushanwa kuko ntushobora gukoresha millions 2 ngo uri muri tombola!! Ndahamya ko nta wundi muntu waba yararushije uriya gutanga amafaranga menshi, bisobanuye ko bareba uwatanze menshi.
noneho ndemeye umubaji atsindiye imodoka ubuse azayikoresha iki? koko niba abaza ubwo aramenya nokuyatsa cg bamwishyurira na eto ecole?
Gerard Gitoli uri umuntu w’umugabo kuko ibyo nahoze nifuza urabivuze. Ningombwa ko tumenya ngo yatomboye iki n’iki amaze gutanga amafranga angahe. Urumvako ibintu bijya mubindi kuko ntiwatanga million ebyiri muri tombola udafite andi. Abagira inkwi barya ibihiye. Ibaze ko nashoyemo ibihumbi 10 (10,000) ubwo se urumva natombora iki? Kandi ntiwandenganya niyo nabashije kubona. Kuki babyita tombola se kandi bahitamo abatanze menshi????????????