Umusore w’imyaka 19 yapfiriye muri pisine ya Lapalisse

Umusore witwa Manirakiza Emmanuel yapfuye azize pisine yo kuri Hotel Lapalisse i Nyandungu mu mujyi wa Kigali, ubwo yarohagamamo arimo koga, ku cyumweru tariki 15/07/2012.

Manirakiza w’imyaka 19 yarohamye mu gitondo ubwo we na mushiki we witwa Parfaite Muhuza bari barangije koga; nk’uko uwo mushiki we yabitangaje.

Muhumuza yavuze ko musaza we yamusabye ko bakoga bwa nyuma ariko mushiki we akomeza kumuhakanira. Uko yakomeje kubyanga, yacunze mushiki we agiye koga muri dushe (douche) ahita asubiramo niko kurohama.

Muhumuza akigaruka yabanje kumubura kuko yari munsi y’amazi, abajije bamwe babatoza amubwira ko ntawe yabonye. Uwo mutoza yahise yinjira mu mazi amukuramo, mu kumugeza hejuru amukanda munda, azana ifuro n’amaraso, bahita bahamagara ambulansi.

Ambulansi yatinze kuza bamujyana ku bitaro byitiriwe umwami Faycal, abaganga babatangariza ko yarangije gushiramo umwuka ; nk’uko mushiki we yakomeje abitangaza.

Manirakiza yari arangije amashuli yisubmuye muri Afurika y’Epfo, aho yiteguraga gukomereza amashuli ye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Hagati aho yari mu biruhuko.

Kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize iyi pisine imaze kugwamo abantu babiri, Manirakiza abaye uwa gatatu. Ubuyobozi bwa Lapalisse ntibwabonetse ngo bugire icyo bubivugaho.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 8 )

imana ifashe umuryango wa manirakiza ibah kwihangana, arko hagati aho niba yari azi koga , autopsie yarigukorwa kugira ngo bamenye neza icyo yazize, ikindi iyo piscine yaba yujuje ibisabwa cg nayo ninyirabayazana urumva ko ahri nundi uherutse kuyigwamo , bakore investigation!!!

federicko yanditse ku itariki ya: 17-07-2012  →  Musubize

ntakundi wabigenza iyo rwaje ntahantu waruhungira jye turaturanye Imana imuhe iruhuko ridashira ntakundi kabisa

Rwemeza thierry yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

imana Imana imuhe iruhuko ridashira

fabien yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

imana Imana imuhe iruhuko ridashira

fabien yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira.

hitiyise yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ababyeyi, Abavandimwe n’Inshiti ba Manirakiza bihangane cyane, mwisi turi murugendo we rero yashoje urwe. Imana imwakire.

Mary yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

yoooo! ni ukwihangana , babyeyi be n`umuryango we na twe turababaye kubera uwo musore muto.

Bonaventure HABYARIMANA yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

iyi nkuru iteye agahinda kuyisoma, sinzi icyo nabwira umubyeyi we, gusa niyihangane nubwo ntakindi yakora ngo arenze icyo. burya buriwese agira umunsi asorezaho urugendo rwe, ahubwo tujye tugenda twiteguye.

uwiteka yite k’umuryango usigaye

yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka