“Umusingi n’ikibanza birahari, hasigaye kubyubakaho” - Perezida Kagame

Perezida Kagame yamenyesheje abanyamuryango ba RPF ko mu myaka 25 umuryango umaze ushinzwe, wageze ku bikorwa by’ibanze bimeze nko gusiza ikibanza no kubaka umusingi w’iterambere, igisigaye akaba ari ukubyubakiraho.

Ibi yabitangaje kuwa kane tariki 20/12/2012, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Umuryango RPF-Inkotanyi umaze ushinzwe.

Umukuru w’igihugu akaba n’umuyobozi mukuru ya FPR-Inkotanyi yagize ati: “N’iyo habaho inzitizi, Abanyarwanda turacyari babandi bashobora guhera kuri bike dufite, tukagera aho twifuza, turacyari babandi bashobora kujya mu ndake tukarwanira agaciro kacu, ntidushobora kuzitirwa n’ibinyoma cyangwa ngo tube ingaruzwamuheto.”

Ikibanza n’umusingi byo kubakaho byarateguwe, uhereye ku bumwe n’ubwiyunge hagati y’abenegihugu, gahunda za Leta zitanga icyerekezo, ibikorwa by’amajyambere bimaze kugerwaho, ndetse n’umutungo w’ibintu n’abantu bamaze kujijuka igihugu gifite, nk’uko umukuru w’igihugu yasobanuye.

Yavuze ko impamvu yo kwishima ari uko mu myaka 25 RPF-Inkotanyi imaze, itigeze igira igihe cyo gukura nk’uko umuntu wese akura, ahubwo yavutse ikamenya kwiruka mbere yo gukambakamba bitewe n’ibihe bibi yanyuzemo.

Bamwe mu bashyitsi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya FPR.
Bamwe mu bashyitsi bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya FPR.

Mu myaka itatu gusa wari umaze uvutse, Umuryango RPF-Inkotanyi wahise utangira urugamba rwo kubohora igihugu, ruyobowe na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema mu mwaka w’1990.

Ntibyatinze kuko nyuma y’imyaka ine, RPF yari ihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, ndetse inacyura impunzi zari zimaze imyaka irenga 30 hanze y’igihugu.
Umukuru w’igihugu yarondoye abanyamuryango bakiriho n’abitabye Imana, bagaragaje kwitanga ku buryo bugaragara kugira ngo RPF-Inkotanyi igere ku kuyobora Abanyarwanda.
Mu bitabye Imana, Umukuru w’igihugu yashimye Maj. Gen.Fred Gisa Rwijyema, Alex Kanyarengwe wari umwungirinje, Maj. Peter Bayingana, Rutabayo Modeste na Aloysia Inyumba, ariko ngo urutonde ni rurerure cyane.

Mu banyamuryango b’imena bariho, hashimwe Senateri Tito Rutaremara, Bosco Mugengena, Musoni Protais, Rugogwe Innocent, Michael Rugema, Buyitare Eulard, Mutimura Zenu, Karemera Joseph, Karenzi Theoneste na Akayezu Konny.

Abashyitsi baturutse mu Bushinwa baje kwiftanya na FPR kwizihiza isabukuru y'imyaka 25.
Abashyitsi baturutse mu Bushinwa baje kwiftanya na FPR kwizihiza isabukuru y’imyaka 25.

Ibirori bya RPF-Inkotanyi byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, byitabiriwe n’abahagarariye imitwe ya politiki iyoboye ibihugu bitandukanye byo ku isi, n’impuguke muri Politike, barimo Prezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Ministiri w’intebe wa Ethiopia, Haile Mariam Desalegne, na Ministiri w’intebe wungirije w’igihugu cya Lesotho, Mothetjoa Metsing.

Abashyitsi batandukanye bifatanyije na RPF-Inkotanyi baje baturuka mu bihugu bya Uganda, Ubushinwa, Tanzania, u Burundi, Sudani y’Epfo, Eritrea, Mozambique, Benin, Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo, Nigeria, n’abandi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka