Umushumba mushya wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yamurikiwe umukumbi ayoboye

Umushumba mushya wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, tariki 12/02/2012, yatuye igitambo cya Misa bwa mbere kuva yaragizwa iyi diyosezi.

Icyo gitambo cya misa cyabereye muri Paruwasi Catedrale ya Ruhengeri, cyari kigamije kweraka uwo mushumba intama ze ndetse no kugira ngo zitangire zimuragize inkunga y’amasengesho.

Nyir’icyubahiro Musenyeli Vincent Harolimana yaboneyeho kumenyesha imbaga yari iri aho ku mugaragaro intego ye igira iti «Twabonye inyenyeri ye».

Mu kumwerekana, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, Musenyeri Alexis Habiyambere, yasabye imbaga y’abakirisitu bari bitabiriye Misa kwishimira Umushumba mushya no ku musabira ubutitsa.

Yabamenyesheje kandi ko uyu Mushumba mushya azahabwa isakaramentu ry’ubwepisikopi tariki 24/03/2012 kuri Paruwasi Catedrale ya Ruhengeri.

Mgr Vincent n'abandi bihayimana bari bamugaragiye
Mgr Vincent n’abandi bihayimana bari bamugaragiye

Musenyeli Vincent Harolimana wahawe inkoni y’ubushumba na Papa Benedigito wa 16 tariki 31/01/2012, yavutse tariki 02 Nzeri 1962 i Mpembe muri Paruwasi ya Mubuga Diyosezi ya Nyundo.

Afite impamyabushobozi y’ikirenga mu mahame ya Kiriziya. Guhera mu 2000 kugeza ubu, yabaye umuyobozi wa Seminari Ntoya ya Nyundo akaba n’umwarimu w’igihe gito mu Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri na Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe mu 1960. Ubu ifite abakirisitu 488000. Ifite Paruwasi 12 n’abasaseridoti 57.

Anne Marie Niwemwiza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka