Umushoferi akurikiranyweho kwiyitirira Polisi akambura abaturage (ivuguruye)

Umushoferi w’imbangukiragutabara akurikiranyweho kwiyitirira urwego rwa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), akambura abashoferi.

Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n'amategeko akabisabira imbabazi
Rutaganda avuga ko ibyo yakoraga yari azi neza ko bihanirwa n’amategeko akabisabira imbabazi

Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2020, kuri sitasiyo ya polisi ya Remera, Augustin Rutaganda yemeye ko yiyitiriye urwego rwa polisi akaba yari amaze amezi arenga atanu abitangiye.

Kubera ko yakoraga akazi ko gutwara imbangukiragutabara, ngo ahantu haberaga impanuka akahagera yageragezaga uburyo bushoboka bwose bwo kubona nimero ya telefone y’umushoferi wakoze impanuka, yaba kuyimwiyakira cyangwa kuyishaka mu bundi buryo, hanyuma akazamuhamagara yiyise umupolisi uzi iby’iyo mpanuka kandi akeneye kumufasha, ubundi akabona kumusaba amafaranga bitewe n’ubufasha yabaga yamusezeranyije ko agiye kumuha.

Rutaganda avuga ko iyo yageraga ahantu hakorewe impanuka agiye gutwara uwagonzwe, yasabaga nimero uwamugonze amubwira ko polisi iza kumufasha, bamara gutandukana akazamuhamagaza indi nimero amubwira ko ari umupolisi ushaka kumufasha.

Ati “Umwe namusanze aho yakoreye impanuka ntwaye ambulance, we yari ategereje ko polisi iza kumufasha mu gupima impanuka, noneho njyewe mubwira ko abapolisi bashobora kumufasha, nyuma nza kumuhamagara mubwira ko namufasha kugira ngo bamusubize ibyangombwa bye, yemera kumpa amafaranga. Yanyoherereje ibihumbi 100 bwa mbere nyuma arongera anyoherereza ibihumbi 31, mu by’ukuri ikintu kimbesheje hano ndi umunyacyaha ndemera n’icyaha, ngasaba imbabazi”.

Rutaganda avuga ko ubushukanyi yabukoreye abantu batatu, akaba yarafashwe amaze kubambura Amafaranga y’u Rwanda agera hafi ku bihumbi 200.

Anicet Manirafasha wambuwe na Rutaganda amafaranga asaga ibihumbi 100, avuga ko yagongeye umwana ahitwa kwa Kiruhura, agahita ahamagara polisi n’imbangukiragutabara, bose bakaza nyuma birangiye azaguhamagarwa n’umuntu atazi.

Ati “Dushoje mbona nimero ya 0788375184 irampamagaye, imbwira ko ntamuzi ariko yari ari ahabereye impanuka, ko nakomeza ngakurikirana uwo murwayi nkita ku buzima bwe. Yakomeje kujya ampamagara ambwira ibigomba gukorwa, nyuma yaho ku munsi ukurikiyeho yarampamagaye, ambwira ngo ninohereze amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha umurwayi nyohereza kuri iyo nimero.

Ati “Nyuma y’isaha imwe arambwira ngo ninohereze ayandi ngo ya yandi yabaye macyeya, nkimara kumuha amafaranga yarekeye aho, namuhamagara nkumva telefone ye ntayiriho, nahise njya kuri polisi kuyibwira ikibazo nahuye nacyo”.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko igihe cyose abanyabyaha bazakomeza kwiyitirira inzego nta mahirwe bazabigiriramo kuko bazafatwa kandi bagahanwa.

Ati “Uriya n’umushoferi w’imbangukiragutabara, ahantu habaga impanuka bahamagara imbangukiragutabara akajyayo agafata amakuru y’abakoze impanuka, yarangiza agahita abatelefona amaze kugeza umurwayi mu bitaro, akiyita umupolisi, agatangira agashaka uburyo abarya amafaranga ababeshya ko azabafasha. Tumufashe amaze guhabwa ibihumbi bigera muri 200, uriya muntu rero wiyitaga opeje ko ashinzwe gupima impanuka, ntabwo ari byo kuko yiteye ibibazo, namushyira mu cyiciro cy’abantu biha inshingano zitari izabo bazazira, kubera ko biyitiriye icyo batari cyo”.

Abaturage barasabwa kujya bashishoza mbere y’uko bakorana n’abantu biyitirira inzego runaka, kuko buri rwego rugira aho rukorera hamwe n’ibiruranga bakajya bahagera, bakareba niba ibyo babwiwe ari ukuri mbere yo kugira ikindi bakora.

Kwisegura: Mu nkuru aho twari twanditse ko uyu mushoferi ari umukozi w’ibitaro bya CHUK si byo, kuko serivisi y’imbangukiragutabara akoramo ibarirwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

aracyakomeje gukora icyaha cyo kwiyitirira inzego za leta. si umukozi wa CHUK rwose ahubwo ubuyobozi bwa CHUK nabwo butange ikirego kuko arasebya abakozi bayo. Turamwamaganye

Faustin yanditse ku itariki ya: 23-09-2021  →  Musubize

Uyu mushoferi ntabwo yakoreraga CHUK,ni SAMU(service ishinzwe imbangukiragutabara)

Uwimana yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Icyo gikorwa cyo gufata abiyitirira inzego nicyo

Nzabihimana Eldad yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Icyo gikorwa cyo gufata abiyitirira inzego nicyo

Nzabihimana Eldad yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Icyo gikorwa cyo gufata abiyitirira inzego nicyo

Nzabihimana Eldad yanditse ku itariki ya: 22-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka