Umushinga L’APPEL France urimo gusura ibikorwa wakoreye mu karere ka Gicumbi
Umushinga L’APPEL France urimo gusura ibikorwa by’imiyoboro y’amazi bakoreye mu karere ka Gicumbi bareba niba byaruzuye neza bakaba bari no gutegura kubitaha ku mugaragaro.
Mu biganiro itsinda ry’abaterankunga bo mu mushinga wa Appel France ryagiranye n’abayobozi b’akarere ka Gicumbi tariki 14/02/2013 bagarutse ku bikorwa bateramo inkunga akarere ka Gicumbi banategura uburyo bazataha imiyoboro yamaze kuzura kuwa 19/2/2013 n’ibyo bateganya kuzakora mu munsi iri imbere.
Iyo miyoboro bakoze iherereye mu murenge wa Mukarange aho bita Nyagakizi n’umurenge wa Byumba witwa Gatare na Miriku; nk’uko umuyobozi w’Akarere Mvuyekure Alexandre abitangaza.

Michel MORAINE wari uyoboye iri tsinda yatangaje ko bazakomeza kugirana ubufatanye n’ako karere cyane cyane bita ku gikorwa cyo gutunganya imiyoboro y’amazi kuko ari yo soko y’ubuzima.
Iri tsinda riri mu Rwanda kuva tariki 12-20/02/2013 bakaba bateganya kuzasura ibikorwa binyuranye by’ahantu batera inkunga mu Rwanda.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
GICUMBI SE AMAZI IRAYAGIRA?ABATURAGE BATUYE UMUDUGUDU WA RUGARAMA UMURENGE WA BYUMBA BARUMIWE AMAZI NTIBAYAHERUKA NUTWOBABONAGA BATUJYANYE MURI PEMBE NIBA URUGANDA RURUTA ABATURAGE BYARANYOBEYE?