Umushinga Hand in Hand wahanze imirimo irenga ibihumbi 99

Umushinga “Hand in Hand and Care Job creation” wakoreraga mu Ntara y’Iburasirazuba usize uhanze imirimo ibihumbi 99 na 500.

Uwo mushinga watangiye gukorera muri iyo ntara muri Mata 2013, ukaba urangiranye na Werurwe 2016. Wari ufite intego yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kubashishikariza kwihangira imirimo.

Hakizamungu Ephron wari ukuriye umushinga "Hand in Handa" avuga ko wafashije abatura guhanga imirimo mishya isaga ibihumbi 99.
Hakizamungu Ephron wari ukuriye umushinga "Hand in Handa" avuga ko wafashije abatura guhanga imirimo mishya isaga ibihumbi 99.

Abagenerwabikorwa b’uwo mushinga basaga ibihumbi 100 babanje guhurizwa hamwe mu matsinda bahabwa amahugurwa yabafasha kwagura ibitekerezo byo guhanga imirimo nk’uko Hakizamungu Ephron wari ukuriye uwo mushinga abivuga.

Ati “Twabanje kubigisha ko mbere yo guhanga umurimo ubanza ukareba igikenewe aho ushaka gukorera. Hari nk’abashinze ‘salon’ yo kogosha bitewe n’uko babonaga badafite aho bogoshesha abana.”

Abagenerwabikorwa b’uwo mushinga bavuga ko wabafashije guhindura imibereho yabo. Ingabire Martine wo mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana yahuguriwe gukora amasabune, amarangi n’amavuta yo kwisiga. Ubumenyi yungukiye muri uwo mushinga bwamubereye akabando azajya agenderaho.

Ati “Uyu mushinga wampaye ubumenyi umbera n’akabando nzajye ngenderaho. Abana banjye nta kintu babuze, naguze amatungo, kandi uwantungura akambaza amafaranga ibihumbi 40 nayamwereka, mba mfite n’ayo nizigamye muri banki.”

Amagenerwabikorwa b'umushinga "Hand in Handi" bahamya ko wabafashije guhindura imibereho.
Amagenerwabikorwa b’umushinga "Hand in Handi" bahamya ko wabafashije guhindura imibereho.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko uwo mushinga wafashije intara gushyira mu bikorwa gahunda yo guhanga imirimo mishya buri mwaka nk’uko byavuzwe na Makombe Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Nubwo uwo mushinga urangiye ubuyobozi ngo buzakomeza gukurikirana abo baturage bafashijwe guhanga imirimo kugira ngo iyo mirimo bahanze ibagirire akamaro ikagirire na bagenzi babo.

Ati “Tugiye gutora komite y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa ku ntara. Tuzashyiraho umukozi uzakurikirana ibikorwa byose by’abafatanyabikorwa ku buryo azakomeza gukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga kugira ngo bikomeze kugirira abaturage akamaro.”

Makombe avuga ko Intara y’Iburasirazuba ngo ifite gahunda yo kugabanya umubare w’abaturage bayo bari munsi y’umurongo w’’ubukene bakava kuri 15 bakagera kuri 12%.

Kugira ngo bigerweho ngo abaturage bakwiye gukomeza umuco wo kuzigama kugira ngo babone ubushobozi baheraho bahanga imirimo mishya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Congratulations to CARE International Rwanda! it is really doing a great job in our country with its projects. Wow!

Liliane yanditse ku itariki ya: 29-03-2016  →  Musubize

Congratulations to CARE International Rwanda! it is really doing a great job in our country with his projects.

Liliane yanditse ku itariki ya: 29-03-2016  →  Musubize

imishinga nk’iyi ni iyo gushyigikirwa kandi ibi nibyo rwose nabandi barebereho

Raphael yanditse ku itariki ya: 28-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka