Umusaza Rutayisire nawe ngo yiteguye kuzakira mu rugo iwe Perezida Kagame

Umusaza Rutayisire Gervais w’imyaka 90 uheretse kwakirwa na Perezida Paul Kagame, aratangaza ko nawe yamwijeje ko azamusura akareba aho aba.

Rutayisire yakiriwe na Perezida Paul Kagame tariki 16/06/2013, nyuma y’uko uyu musaza atangaje ko napfa atabonanye na Perezida amaso ku maso azapfana agahinda.

Yagize ati “tukimara kubonana tukanaganira, yarambajije ngo mbese uba he? Mubwira ko mba mu Ruhango hafi y’umurenge wa Bweramana, nuko arambwira ngo nawe azansura ubu rwose ndizeye ko azahagera”.

Uyu musaza avuga akimara kumenya ko Perezida yemeye ko babonana byamushimishije cyane, noneho amubonye biba akarusho.

Rutayisire ubu umunezero ni wose mu muryango we nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame.
Rutayisire ubu umunezero ni wose mu muryango we nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame.

Ati “naragiye njye n’umugore wanjye twicarana nawe hamwe na minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage; mwana wa naravuze ngo ninshaka mpfe”.

Twabajije uyu musaza niba ijambo yashaka kubwira Perezida yararimubwiye avuga ko ijambo rya mbere ryari ukumushimira, ariko nanone ngo byaba ari ukuzimura aramutse avuze ijambo yari amufitiye.

Rutayisire akavuga ko ngo yasize asabye Perezida ko akwiye kongera kwiyamamariza manda ya gatatu kuko ngo yatumwe n’Imana kuyobora u Rwanda.

Ashimira itangazamakuru

Rutayisire yabwiye Kigali Today ko ashimira cyane itangazamakuru uruhare ryagize mu kumutumikira akabonana na Perezida kandi atari azi ko bishoboka.

Rutayisire ngo yiteguye kuzakira Perezida nk'uko nawe yamwakiriye.
Rutayisire ngo yiteguye kuzakira Perezida nk’uko nawe yamwakiriye.

Ati “rwose njye nabivuze numva ko ari inzozi nibereyemo, rwose ndahamya ko muri ba mudatenguha, kandi ikinshimisha cyane n’uko Perezida yayoboye iki gihugu afite nkamwe mukiri bato mukaba mumufasha”.

Ibyishimo byo kuba Rutayisire yarabonanye na Perezida Paul Kagame ntibyakiriwe neza n’umuryango we gusa, kuko n’abaturanye twaganiriye bose bavuga ko bashimishijwe no kubona agace kabo hari umuntu wabaserukiye akajya kubonana na Perezida.

Bavuga ko nabo bashimishijwe no kuzabona Perezida Paul Kagame aje gusura umusaza Rutayisire mu gace baherereyemo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Rwose Uwiteka ahe umugisha Perezida Kagame,kuko byagaragaye ko yita kubaturage Imana yamuhaye kuyobora muri iyi minsi ya none.Banyarwanda banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda dusenge kugirango Uwiteka ategure abandi nkawe mu minsi iza kugirango dukomeze dutere imbere tuyoborwa n’abaperezida bahesha agaciro igihugu cyacu,mu rwego rw’Akarere ka EAC, muri Afrika ndetse n’isi yose.

jean yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

mbega Presisent!!!!! aranshimishije!! natwe ko twakwifuza ko yadusura twabigenza gute?

yvette yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Niba atari banga, mwatubwira uko byagenze ngo Umusaza abone aya mahirwe yo Kuganira na nyakubahwa Paul Kagame? Kuko si Muzee Rutayisire gusa wa kwifuza kwisazira amaze kuvugana numunyamugisha nkuriya. Uwaganira na Nyakubahwa, Kagame aba afite amahirwe. Kuko amagambo ye yose numwuka akwerekejeho, nizera ko aguhumekeyeho gusa nawe umugisha uba ukugezeho. Kuko mbona adasanzwe mubantu. Sindabona umuntu ushira amanga n’ubwoba kubantu bisi nkuriya. Jyewe mubonye namusaba ikintu kimwe gusa kandi nkeka ko nubwo ntabonana nawe, azakinkorera tu. Kandi agaciro yifuriza buri wese wumunya Rwanda, ntiyabura kukihesha.

Ruganintwali Vedaste yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

wowe wiyise Akaje n,ibindi ntazi, icy’ingenzi si ukumenya uwatangaje inkuru bwa mbere, twe turareba ibikorwa President wacu akora tukanareba n’ukuntu akora uko ashoboye mu gusubiza ibyifuzo by’abana b’u Rwanda yaragijwe na Nyagasani!ibyo byawe urimo rero warasigaye rwose!!!

Love yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

ni byiza sana, vieux nu muhatari, umugorewe aracyar muto cyne ugereranyije nu mu vieux ntago yihenze kabisa

dsp yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

YO! BIRASHIMISHIJEPE YATEZE TAX C? Cy BAMUHAYE RIFUT?

ELIAS yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Uyu musaza ni hatari.

HABIMANA yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ariko se koko uvugisha ukuri ninde ku bijyanye n’uwatangaje iyi nkuru bwa mbere: http://www.umuseke.rw/nyuma-yo-kubonana-na-perezida-kagame-yaganiriye-numuseke-rw/

Akaje karemerwa yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Mana nsenga se,jye ayo mahirwe yangwiririye. Ngo mwisabire kuntyaza kugira ngo nanjye nkorere igihugu nkuko nawe acyitangira,nkanabyongera ku mahirwe y’umwari n’umutegarugori muri ikigihe!! Yemwe nubwo amahirwe yumwe atariyo yundi, nanjye bimbayeho,byambera impamba mubusore bwanjye kugeza nshaje, sinamutenguha kuko ni role model ukwiye mu gukunda igihugu no kwiha agaciro.

Mrs. Keza yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Yooooo Perezida wacu,Imana imuhe umugisha.

Nicole yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

nyamara umusaza azi kwivugira ntavuye kumusura se kumugani nashaka yipfire

muneza yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka