Umuryango w’umunyarwanda wiciwe i Goma wasabwe amadolari 300 kugira ngo umurambo urekurwe
Umuryango wa Bazimaziki Saveri, umunyarwanda wiciwe i Goma arashwe ku mugoroba wo kuwa gatanu taliki ya 15/11/2013 wasabwe amadolari 300 kugira ngo uhabwe umurambo wa nyakwigendera uzanwe mu Rwanda aho uzashyingurwa.
Mu gitondo ubwo umuryango wa Bazimaziki wamenyaga inkuru y’inshamugongo ko yicwe arasiwe hafi y’umupaka w’u Rwanda inyuma ya Hotel Ihusi, bihutiye kujya kureba umurambo no gushaka uburyo wazashyingurwa.

Inzego z’umutekano mu mujyi wa Goma zababwiye ko zitabarekurira umurambo zitabanje gupima icyamwishe, maze ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Goma bita hopital General. Abo mu muryango wa nyakwigendera nyuma yahoo ngo bagiye gusaba umurambo, ibitaro bya Goma bibabwira ko bagomba kwishyura amadolari ya Amerika 300, bakabona guhabwa umurambo.
Kugeza kuri icyi cyumweru taliki ya 17/11/2013, umuryango wa Bazimaziki wavugaga ko utarabona amadolari 300 kugira ngo umurambo urekurwe bakibaza uko biza kugenda.
Kigali Today yabajije umuyobozi w’akarere ka Rubavu, bwana Bahame Hassan niba bazi icyo kibazo n’icyo bateganya kugikorahp, atangaza ko nawe yabyumvise ariko yasabye ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwasaba EJVM itsinda ry’ingabo za ICGLR rigakora ubutabazi.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yagize ati “Murabizi ko ubuyobozi bwa Congo iyo tubuhamagaye butitaba, ntacyo twakora tudakoranye n’ubuyobozi bwa Goma ariko ntibutuvugisha, niyo mpamvu twasabye ko hakitabazwa EJVM itsinda ry’ingabo za ICGLR riri Goma, zikadufasha kubona amakuru ndetse tukamenya n’icyakorwa ngo tubone umurambo w’umuvandimwe wacu, Umunyarwanda wiciwe hakurya hariya mu mujyi wa Goma.”
Bazimaziki wishwe, yari asanzwe akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka Goma-Gisenyi, aho yajyaga kuzana ibicuruzwa Goma agataha mu Rwanda. Bazimaziki asize abana 4 n’umugore. Bari batuye mu kagari ka Rukoko umurenge wa Rubavu akarere ka Rubavu, akaba apfuye mu buryo butazwi. Bamwe mu batuye Goma bavuga ko bumvise amasasu butarira cyane, bagacyeka ko yaba yararashwe nyuma yo gufungwa akabuzwa kuza mu Rwanda. Inzego z’umutekano Goma zivuga ko zitazi uko uyu nyakwigendera yapfuye.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
imana ifashe abasigaye naho we yigendeye!!!!ubu se harikindi gisigaye , ingengabitecyerezo n’urwango rukabije ntibigaragaye , aho basigaye barasa abantu izuba riva ngo nuko ari abanyarwanda?, ikibabaje nuko ubibwira abacu bakakubwira ngo babaho bate, batambutse muri kongo gushakayo imibereho, ukagira ngo abadaturiye imipaka ntibariho,....birababaje ariko , abantu nibitonde hariya hakurya natwe twavukiyeyo tugakurirayo , ntabwo tugipfa kujyayo uko dushatse..ibintu byarahindutse..kandi abakongomani , muzi ko barengwa vuba, ubu noneho uravuga , bakavuga ngo turabagira nka M23.....
uyu mugabo Imana imwakire mubayo.