Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi wemeje ko uzakomeza gutera u Rwanda inkunga

Komiseri Andris Pielbags ushinzwe iterambere mu Muryango w’ibihugu by’Uburayi (EU) aremeza ko uyu muryango uzakomeza gutera u Rwanda inkunga ndetse ngo aho bishoboka inkunga zikiyongera.

Ibi Pielbags yabibwiye Minisitiri Louise Mushikiwabo ubwo yari yamwakiriye i Buruseli mu Bubiligi aho komiseri Pielbags akorera kuwa kabiri tariki 04/09/2012.

Minisitiri Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda ari mu ruzinduko rw’akazi mu bihugu binyuranye by’Uburayi.

Ku matariki ya 3 na 4 uku kwezi, minisitiri Mushikiwabo yakiriwe na Komiseri Andris Pielbags na madamu Catherine Ashton, umuyobozi wungirije wa EU unashinzwe by’umwihariko ububanyi n’amahanga mu muryango w’ibihugu by’Uburayi.

Mu biganiro Minisitiri Mushikiwabo yagiranye n’aba bayobozi mu bihe bitandukanye, Komiseri Pielbags yashimiye u Rwanda intambwe rukomeje gutera mu iterambere.

Komiseri Pielbags yavuze ko Umuryango w’ibihugu by’Uburayi uzakomeza gutera u Rwanda inkunga ndetse akaba yifuza ko inkunga ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo yakwiyongera, hagamijwe kongera ibikorwaremezo n’ingufu z’amashanyarazi.

Muri ibi biganiro kandi, abayobozi ku mpande zombi bagarutse cyane ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo.

Minisitiri Mushikiwabo yabagaragarije uruhare rw’u Rwanda kuva mu myaka ishize n’uko rutahwemye gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro muri aka gace, cyane cyane kuva mu 2009 ubwo u Rwanda rwafatanyaga na Kongo kurwanya imitwe yitwaje intwaro nka FDLR.

Aba bayobozi bakuru mu muryango w’ibihugu by’Uburayi babwiye minisitiri Mushikiwabo ko bakomeje gukurikiranira hafi ibiganiro n’intambwe yose iterwa mu kugerageza kugarura amahoro muri Kongo, kandi bemeza ko bazakomeza kubishyigikira.

Minisitiri Mushikiwabo yashimiye umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda n’ibihugu by’Uburayi ndetse n’ubufatanye bumaze igihe hagati y’impande zombi.

Komiseri Pielbags yabwiye Mushikiwabo ko Uburayi bushaka kongera inkunga mu bikorwa by’iterambere mu bihugu byose bigize aka karere, bityo ngo abaturage bave mu bukene n’ibibazo bahejejwemo n’intambara z’urudaca zahungabanyije aka karere mu myaka 30 ishize.

Minisitiri Mushikiwabo n'umunyamabanga w'umuryango w'ibihugu bikoresha Igifaransa, Abdou Diouf.
Minisitiri Mushikiwabo n’umunyamabanga w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Abdou Diouf.

Mu rugendo Minisitiri Mushikiwabo arimo mu Burayi, kuri uyu wa 05/09/2012 yagiranye ibiganiro n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, Abdou Diouf.

Baganiriye ku ngingo zitandukanye harimo n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Diouf yamenyesheje Minisitiri Mushikiwabo aho imyiteguro y’inama ya 14 y’umuryango wa Francophonie igeze. U Rwanda ni umunyamuryango w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa.

Iyo nama izaba tariki 12-14/10/2012 I Kinshasa muri kongo. Ni ubwa mbere iyo nama izahuza abakuru b’ibihugu 56 bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa izaba ibereye muri Afurika yo hagati.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 3 )

n’abandi bazagaruka.

honest yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Ntubona ahubwo umuntu ushoboye, komerezaho Louise, komeza udukubitire hirya no hino twe ntitwabona icyo tuguhemba Imana yonyine niyo izakwitura.

musereni yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Ibi ni byiza kabisa. Amen.

yanditse ku itariki ya: 7-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka