Umuryango nyafurika wa AYLF wibutswa ko kutagira indagaciro ari ikibazo mu bantu
Umuryango nyafurika w’abayobozi b’abanyeshuri muri za kaminuza (Africa Youth Leadership Forum/AYLF) ryitabiriye amasengesho n’inyigisho byabereye i Kigali ku wa gatandatu tariki 01/3/2014; ryigishijwe ko umuntu utagira indangagaciro nzima ahinduka ikibazo ku bantu, yaba ari umuyobozi ho ngo ibintu bikarushaho kuzamba.
“Abantu batagira indagaciro z’ubumuntu n’amahame ngengamyitwarire, baba ikibazo gikomeye mu muryango w’abantu uwo ari wo wose”, nk’uko byasobanuwe na Timothy Kreutter wo mu muryango witwa Cornerstone Development mu gihugu cya Uganda.
Urubyiruko rugize AYLF rwateguriwe inyigisho na bakuru babo barangije Kaminuza, bakaba barahise nabo bashinga undi muryango witwa ’Africa Leaders Professionals Network/ALPN’. Abagize AYLF bitabiriye ibiganiro i Kigali, baturutse mu bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba.
Indagaciro ziranga umuyobozi mwiza ngo ni ugukunda abo ayobora, kwitanga, kuba inyangamugayo, kuba umwe no guharanira ubumwe hirengagijwe ibintu byose bitandukanya abantu; byaba idini, ubwoko, ibara ry’uruhu, ururimi, inkomoko, igitsina, ubwenegihugu n’ibindi; nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi mukuru wa ALPN mu Rwanda, Andrew Cohen Gahire.

Umunyanijeriya, Prof. Vincent Anigbogu ukunda kwigisha urubyiruko rugize AYLF, yavuze ko indagaciro y’ubumwe n’ubwiyunge yananiranye mu Banyafurika.
Ngo baracyashingira ku moko n’uduce baturukamo bakicana; nyamara ahandi ku yindi migabane, nko mu gihugu cya Singapore; ho ikibashishikaje ni iterambere no gukorera hamwe, nyarama ni abaturage bakomoka mu bihugu bitandukanye.
Ati: “Ivanguramoko cyangwa ivanguraturere, niwe mugaba mukuru w’intambara muri Afurika; nyamara gushyira hamwe kw’abantu batandukanye, nizo mbaraga no gutera imbere”.
Umunyamabanga Uhoroharo muri Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Mme Rose-Mary Mbabazi nawe wari mu bigisha urubyiruko rwa AYLF, yunganiye avuga ko amateka y’u Rwanda ari urugero rw’ivangura rikabije; aho yibukije iryavuzwe n’uwari Perezida, Greogoire Kayibanda ko ngo u Rwanda rugizwe n’ibihugu bibiri (icy’abahutu n’icy’abatutsi), bitagira aho bihuriye na hamwe.
Arongera ati: “Gitera washinze ishyaka APROSOMA yavuze ngo ‘umubano w’umuhutu n’umututsi, ni nk’umusundwe ku kuguru, ni nk’umusonga mu rubavu,…”.

Mme Mbabazi yavuze ko yasanze gahunda y’amasengesho n’inyigisho zihabwa abayobozi nyafurika bakiri bato, zisa neza neza na gahunda ya Ndi Umunyarwanda yigisha Abanyarwanda kwanga ibintu byose bibatanya; ahubwo ‘bagatumberera icyabateza imbere’.
Abayobozi bahuzwa n’amasengesho, biyemeje kwigana Yesu w’i Nazareti (n’ubwo bose atari abakirisitu), ndetse no gukurikiza imyifatire myiza y’abayobozi n’abihaye Imana batandukanye, bagiye baba intangarugero ku isi, nk’uko byasobanuwe na Gahire, Perezida wa ALPN.
Abo bayobozi n’abihaye Imana batanze urugero; barimo Mwalimu Julius Nyerere wa Tanzania, Mahatma Gandhi wo mu Buhindi, Nelson Mandela wo muri Afurika y’epfo, Wangari Maatai wo muri Kenya, Martin Luther King wo muri Amerika, Kwameh Nkrumah wa Ghana, William Wilberforce wo mu Bwongereza, Umubikira wo mu ba Calcutta, Mama Tereza; Aung San Suu Kyi wo muri Birimaniya, Anwar Al Sadat wo mu Misiri n’abandi.
ALPN ngo bahuzwa n’amasengesho, bagahugura barumuna babo bo muri AYLF bakiri muri za kaminuza n’amashuri makuru, bagakora umuganda wo gutunganya ibikorwaremezo bya Leta, ndetse bagatanga n’ubufasha butandukanye ku batishoboye.
Kugeza ubu abagize ihuriro rya AYLF (Africa Youth Leaders Forum) na bakuru babo bo muri ALPN barangije kaminuza, ngo bamaze kugira amatsinda ashingiye ku gusenga n’ibikorwa by’urukundo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, Burundi, DR Congo, Ethiopia na Sudani y’epfo.
Amasengesho y’abayobozi bakuru b’igihugu nayo ajya aba buri mwaka, kandi si mu Rwanda gusa bikorwa, ahubwo ngo ibihugu byinshi ku isi bikora uwo muhango; aho banatumira abandi bayobozi bakuru b’inshuti, bagasengera ibihugu byabo.
Hamwe mu habera amasengesho yo gusengera igihugu bahuriye ku ifunguro rya mu gitondo (prayer breakfast), ni mu Rwanda, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Uganda no muri Kenya.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
buri societe yose igira indangagaciro igenderaho, urubyiruko narwo nirugire amahame rwemeranyaho maze uko bagenda bazamuka batera imbere bazabihamya mu bandi bavuka cg se bakuze bityo za kirazira zigarukeho , abantu bongere bagire umurongo ndemderwaho