Umuryango Friend Indeed wifatanyije n’ababyariye iwabo kwizihiza Noheli

Uyu muryango ukorera mu karere ka Ruhango, kuri 23/12/2015, nibwo wifatanyije n’abana basaga 300 ndetse naba nyina kwihiza iminsi mikuru.

Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’abana benshi harimo abatishoboye ndetse n’ab’abakobwa bagiye babyarira iwabo, ariko bakabura amikoro kuko kenshi usanga baba baratereranywe n’ababateye inda.

Abana basaga 300 bahawe impano zitandukanye-1
Abana basaga 300 bahawe impano zitandukanye-1

Umuryango Friend indeed, ukorera mu karere ka Ruhango Umurenge wa Byimana, intego zawo ni ukurwanya ihohoterwa ariko ukanibanda cyane ku kwita ku bakobwa babyariye iwabo.

Umuyobozi w’uyu muryango Tuyisenge Claudette, avuga ko muri izi mpera z’umwaka bahura n’aba bakobwa n’abana babo kugira ngo babavane mu bwigunge.

Ati“Akenshi usanga aria bantu baba baratereranywe, niyo mpamvu rero tubahuriza hamwe, bakishima bakanidagadura, kugirango batumva ko umuryango Nyarwanda wabatereranye“.

Abakobwa babyariye iwabo, bavuga ko kenshi bahura n’ibibazo byinshi kubera gutereranwa n’ababateye inda, gusa ariko ngo guhirira nk’aha birabafasha.

Mukanyandwi Eugenie, afite abana babiri yabyariye iwabo, avuga ko yakundanye n’umugabo atazi ko afite urugo aza kubimenya bamaze kubyarana, aza guhura n’ibibazo bikomeye kuko yumvaga atakibanye na wa mugabo nk’uko yabyibwiraga, gusa ngo kubera kwegera abandi bagahurira muri uyu muryango, yamaze kwiyakira.

Abana bishimye cyane
Abana bishimye cyane

Nyiranshuti Anitha, atuye ku Ntenyo mu murenge wa Byimana, we ati “Mbere nari mfite ipfunwe sinshake no kugera mu bantu kubera kubyarira mu rugo, ariko kubera kwegerana n’abandi, nsigaye ncuruza, abana banjye nkabatunga ubu nta kibazo rwose”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, agashimira uruhare rw’uyu muryango mu kwegera aba bakobwa kenshi usanga baratereranywe n’umuryango Nyarwanda, ndetse agasaba buri wese kubigira uruhare rwe, akumva ko igihe umukobwa yahuye n’impanuka agatwara inda, badakwiye kumuha akato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni ukuri nkunda umurava w’abanyamakuru ba KT, ariko byagera kuri uyu mukozi wabo ukorera Ruhango byo bikaba akarusho! Ntasanzwe! Hose arahaba kdi nta gihembo byarantangaje! Ntumenya igihe yahagereye usanga ahari kdi ibintu abivuga uko yabibonye byaba byiza byaba bibi abivuga uko kdi agatanga inama zubaka mu bibazo abaza kugira ngo ibintu yabonye bizakosorwe ubutaha!
Komereza aho uri indashyikirwa! Nta kindi nabona navuga icyakora bazaguhe promotion abakuyobora!!! Murakoze.

Mugeni Jolie G yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

twifatanye mu mpande zitandukanye z’igihugu muri iyi minsi mikuru n’abadatunze byinshi , dusangire twishimane

akanyana yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka