Umuryango AVP wiyemeje kubanisha abakoze Jenoside n’abayikorewe
Umuryango w’abakorerabushake b’amahoro (Association des Volontaires de la Paix) utangaza ko n’ubwo utabashije kuburizamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, nyuma yaho wiyemeje guharanira kubanisha abantu mu mahoro no kwamagana amacakubiri mu Rwanda n’ahandi hose ku isi.
Umuryango w’abakorerabushake b’amahoro (AVP) wavutse mu 1991 ushyize imbere kurengera uburenganzira bw’abantu no kubanisha abantu mu mahoro. Nyuma y’imyaka itatu gusa uvutse, mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muryango kimwe n’indi yakoreraga mu Rwanda iharanira uburenganzira bwa muntu nta cyo yakoze kugira ngo iyo Jenoside itaba.

Doctor Karambizi Venuste uyobora umuryango AVP avuga ko nta ngufu zihagije bari bafite zo kuburizamo itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “induru ntirwana n’ingoma, burya Leta iba ari nk’ingoma, mu gihe abandi twari abaturage basanzwe, ariko twakoze ibyo twagombaga gukora, turabyamagana”.
Nyuma ya Jenoside, umuryango AVP washyize ingufu mu kubanisha Abanyarwanda baba abiciwe ndetse n’abo mu miryango yakoze Jenoside. Umwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga witwa Kanyoni Melane atanga ubuhamya bw’uburyo yabashije kwiyunga na mugenzi we babifashijwemo n’inyigisho bahawe n’umushinga.
Kanyoni avuga ko hari umuturanyi we witwa Bosco yabonaga babanye neza nta kibazo azi bafitanye, ariko noneho bajya guhura, Bosco yabona Kanyoni agakata mu yindi nzira, akanyura ahandi hantu.

Bombi ngo bitabiriye amahugurwa yari yateguwe na AVP, mu gihe yendaga kurangira, Bosco ashyira urutoki hejuru, asaba imbabazi Kanyoni kubera ipfunwe yaterwaga n’uko se wa Bosco ari we wishe se wa Kanyoni muri Jenoside. Inyigisho za AVP ngo zatumye bombi babohoka bahana imbabazi babasha kubana nta wishisha undi.
Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’amajyambere rusange muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Tumushime Francine ashima ibikorwa bya AVP bijyanye no guharanira uburenganzira bwa muntu no kubanisha abantu mu mahoro, kuko na Leta y’u Rwanda ari bimwe mu byo ishyize imbere.
Kuva mu mwaka wa 2007, umushinga AVP washyizeho gahunda yo kujya mu mirenge kubanisha abo mu miryango y’abacitse ku icumu n’abakoze Jenoside. Umuryango AVP ubigisha kubabarirana no kubana mu mahoro ukabaha n’inkunga yo gushyigikira imishinga baba batekereje ituma bashobora kwigira mu bijyanye n’ubukungu, bakabana mu mahoro kandi bakiteza imbere.

Umushinga w’abakorerabushake b’amahoro (AVP) ukorera mu mirenge 37 yo mu turere dutandukanye tw’igihugu ukaba ufite gahunda yo kugera mu mirenge yose igize igihugu uko ari 416. Ibikorwa byawo ubifashwamo na Ambasade y’Ububiligi n’ikigo cy’Abayamerika cyitwa FETZER.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|